Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko arasaba abanyamakuru Gatolika kuvuga ukuri bayobowe n'umutima w'urukundo

Mu butumwa bugenewe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Itumanaho muri Kiliziya uzahimbazwa ku nshuro ya 57 uyu mwaka, Papa Fransisiko yashyize ahagaragara kuri uyu wa 24 Mutarama 2023, yasabye Abanyamakuru Gatolika Kuvugisha ukuri bayobowe n'umutima wuje urukundo ruzira uburyarya kuko ari byo bizatuma amakuru yabo ahuza abantu aho kuba intandaro y'amakimbirane.

Papa Fransisiko arasaba abanyamakuru Gatolika kuvuga ukuri bayobowe n'umutima w'urukundo
Papa Fransisiko arasaba abanyamakuru Gatolika kuvuga ukuri bayobowe n'umutima w'urukundo

Muri ubu butumwa bwashyizwe ahagaragara ku munsi wa Mutagatifu Fransisiko Salezi umurinzi w'abanyamakuru Gatolika, Papa Fransisiko yasabye abanyamakuru kudatinya kuvuga ukuri ahubwo bagatinya kugira umutima muke. Yagize ati "Ntidukwiye gutinya kuvuga ukuri, ahubwo dutinye kuvuga ukuri kutayobowe n'umutima w'urukundo". Papa Fransisiko avuga ko uyu mutima ari wo ufasha umuntu gushishoza ukuri kwe n'ukw'abandi bigatuma n'ibyo avuze byakirwa kandi bigahuza abantu aho kuba intandaro y'umwiryane n'amacakubiri.

Muri ubu butumwa Papa Fransisiko aburira abanyamakuru abibutsa ko igiti kibi kidashobora kwera imbuto nziza. Avuga ko igihe umunyamakuru afite umutima mubi, bigoye kumutegerezaho ukuri. Agasaba abanyamakuru kwisukura kugira ngo babashe kuvuga ukuri kuvuye ku mutima muzima. Nk'uko akomeza abisobanura uyu mutima muzima ni nawo ubasha kurenga ibyajijisha umuntu bikamubeshya ko ari ukuri ibi bikaba biniganje muri iki gihe.

Ahereye ku Ijambo ry'Imana, Papa asaba abanyamakuru Gatolika kwigana Yezu wazutse ubwo yasangaga abigishwa bari bakutse umutima agakorana nabo urugendo rujya Emawusi maze akabaganirira, bagasigara bishimye bagira bati "Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira" (Lk 24,32). Iyi mvugo irema agatima igatanga amizero n'ibyishimo, Papa Fransisiko avuga ko ikenewe cyane muri iki gihe aho abantu bose n'abakristu barimo batwawe n'umutima wo guhangana no guhimana.

Ati "Tumenye ukuri kandi tugutangaze ariko tubigire tuyobowe n'urukundo. Nk'abakristu dusabwa iteka kurinda ururimi rwacu amagambo mabi, kuko rufite ubushobozi bwo gusingiza Imana no gutanga umugisha ariko kandi nanore rukaba rushobora no kwica no kuvuma". Ati "Ntihakagire ijambo ribi riva mu kanwa kanyu ahubwo hajye hava ijambo ryiza ryahumuriza abandi, rikagirira akamaro abaryumva" (Ef 4,29).

Papa Fransisiko avuga ko umutima mubi ari uburozi buhumanya imitima na sosiyete bigatuma kubana bigorana. Ari na yo mpamvu asaba ibitangazamakuru kugira umutima w'ineza kugira ngo ibitangazwa ntibibe intandaro kwiheba n'uburakari biganisha ku bugizi bwa nabi ahubwo bifashe abantu kuzirikana ku buzima mu mahoro no kubahana.

Muri ubu butumwa Papa Fransisiko yagaragaje Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, Umurinzi w'abanyamakuru Gatolika nk'urugero rwo kuvugisha ukuri uyobowe n'umutima w'urukundo. Avuga ko umutima wa kimuntu wamuranze n'umuhate wo gushyikirana n'abantu bose cyane cyane abo batavugaga rumwe, byamugize umuhamya w'urukundo rubabarira rw'Imana. Yuzuza atyo ibivugwa mu gitabo cya Mwenesiraki ko "Nyirimvugo nziza agwiza inshuti, kandi ijambo rinyuze umutima ryongera urugwiro" (Sirak 6, 5). Fransisiko yemeraga ko, ushaka kuvuga neza asabwa mbere na mbere kugira urukundo. Ibi byatumye Fransisiko kugeza kuri benshi ukuri kugera n'aho yabashije kuvugana n'uwitwa Martin wari ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga birangira amubereye inshuti.

Ahereye ku myitwarire yaranze uyu mutagatifu, Papa Fransisiko asaba abanyamakuru baba abandika, aba radiyo na televiziyo ndetse n'abandika ku mbuga nkoranyambaga kureba niba ibyo batangaza binogeye umutima, byigisha kandi bizana impinduka. Asaba abanyamakuru kwigira kuri Mutagatifu Faransisiko Salezi waranzwe n'umutima mwiza, agashaka ukuri kandi akagutangaza mu bwigenge busesuye n'ishyaka nyamara akirinda amagambo ashotora.

Papa Fransisiko avuga ko muri iki gihe Kiliziya iri muri Sinodi, ikeneye cyane gushyikirana hagati y'abantu. Ari yo mpamvu n'Itangazamakuru Kiliziya ikeneye ari iribasha guhuza urukundo n'ukuri. Rigashyira imbere urukundo rw'Imana n'urw'abavandimwe mu bwiyoroshye aho guhugira mu kwireba no kwishyira imbere.

Ahereye ku magambo yo mu gitabo cy'Imigani agira ati "ururimi rucisha make ruvuna igufa" (Im 25, 15), Papa Fransisiko avuga ko muri iki gihe turimo cyugarijwe n'umwuka w'intambara isi ikeneye abanyamakuru bafite umutima kugira ngo babibe amaharo mu isi yuzuye intambara, basigasire ibiganiro n'ubwumvikane mu isi yugarijwe n'urwango n'umunabi. Ati "Muri iki gihe cyugarijwe n'imidugararo impande zose, dukeneye itangazamakururidaca igikuba..... Biratangaje kubona ukuntu turi mu gihe nk'icyo isi yanyuzemo mu myaka 60 ishize aho usanga intambara zagahagaze mu maguru mashya zikuririzwa ndetse n'itangazamakuru rikabigiramo uruhare...aho gutiza umurindi icyatuma ibyo abantu batavugaho rumwe bishakirwa umuti".

Papa Fransisiko asoza asaba abanyamakuru n'abakristu muri rusange kumvira umutimanama no guhinduka kuko ari byo bizatuma isi igira amahoro arambye kandi Itangazamakuru rikaba ubutumwa bufitiye akamaro Kiliziya n'isi.

Ubutumwa bugenewe umunsi mpuzamahanga w'Itumanaho buzasomwa mu Kiliziya tariki 21 Gicurasi 2023, ubwo Kiliziya izaba ihimbaza ku nshuro ya 57 umunsi mpuzamahanga wagenewe itumanaho. Uyu munsi ukaba warashyizweho n'inama nkuru ya Vatikani ya Kabiri, nka kimwe mu bikorwa bya Kiliziya bigamije gushyigikira Itangazamakuru ngo rigirire abantu akamaro aho kubangiriza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose