Papa Fransisiko arasaba abayobozi gukemura ibibazo mu biganiro aho kwiringira intambara
Nyuma y'Isengesho ry'indamutso ya Malayika kuri iki cyumweru Papa Fransisiko yagagaragaje impungenge akomeje guterwa n'intambara yo muri Ukrain asaba abo bireba gushyira imbere ibiganiro bigamije amahoro no guhagarika Intambara bidatinze.
Papa Fransisiko avuga ko ahangayikishijwe n'umwuka w'Intambara ukomeje kwiganza muri iki gihe kugera no ku bikorwa bigayitse binyuranyije n'amahame mpuzamahanga agenga ibihugu. Yasabye Perezida w'igihugu cy'u Burusiya kwihutira guhagarika Intambara ikomeje gutikiriramo ibihumbi by'inzirakarengane.
Papa Fransisiko kandi yasabye Perezida w'igihugu cya Ukrain guha agaciro ibiganiro bigamije amahoro mu rwego rwo kurinda isi kuba yasubira mu kaga k'ikoreshwa ry'intwaro za kirimbuzi.
Papa Fransisiko avuga ko bibabaje kuba muri iki gihe abantu bashakira Igisubizo cy'ibibazo mu ntambara. Ibintu agereranya n'kwibeshya n'ubunyamanswa ashingiye ku kaga n'amarorerwa aterwa n'intambara.
Kuva iyi ntambara yatangira Papa Fransisiko yakomeje kugaragaza ko adashyigikiye icyemezo cyafashwe n'igihugu cy'u Burusiya. Yakomeje kandi kugaragaza akababaro k'abaturage ba Ukrain agasaba ko intambara yahagarara.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.