Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko arasaba urubyiruko kuva ku materefoni rugashyikirana n'abandi

Mu nyigisho yagejeje ku rubyiruko, mu Mujyi wa Venise mu Butaliyani, Papa Fransisiko yasabye urubyiruko kuva ku mateleviziyo no kuzimya Telefoni rukagira umwanya wo kuganira no gushyikirana n'abandi.

Papa Fransisiko arasaba urubyiruko kuva ku materefoni rugashyikirana n'abandi
Papa Fransisiko arasaba urubyiruko kuva ku materefoni rugashyikirana n'abandi

Muri iyo nyigisho, Papa Fransisiko yabwiye urubyiruko ko rugomba gutinyuka, rugahangana n'ingorane z'iki gihe. Rukemera guhangana na zo no kugira uruhare mu kuzishakira umuti.

Kugira ngo ibi bishoboke, Papa asaba urubyiruko guhagarara mu buzima n'amaguru yombi rukagira ubutwari bwo gushyira ku ruhande Televiziyo na telefoni rukegera abandi.

Papa Fransisiko avuga ko n'ubwo telefoni ari ingenzi mu gufasha abantu guhana amakuru, hari igihe ibuza abantu guhura ngo bashyikirane imbona nkubone.

Ati "Koresha terefoni yawe, ntabwo ari bibi, ariko ugire n'umwanya wo guhura n'abandi. Muhuze ikiganza, muramukanye."

Ati "Funga Televiziyo ufungure Bibiliya. Reka telefoni uhure n'abandi."

Papa Fransisiko atangaje ibi mu gihe, uyu mwaka yakunze kugaruka ku ngaruka ubwenge buhangano bukomeje kugira ku bantu.

Iyi ngingo akaba ari n'imwe mu zitegerejwe kugaruka mu Nama ya G7, izanitabirwa na Papa Fransisiko izagaruka ku bwenge buhangano. Ikazateranira mu Butaliyani tariki 13-15 Kamena 2024.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose