Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko arashimira Uganda ko ishyira imbere Imana n'imigenzo myiza

Mu ruzinduko umuvugizi w'inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Uganda yagiriye i Vatikani, Papa Fransisiko yashimiye iki gihugu kuba cyubaha Imana kandi kigashyira imbere imigenzo myiza.

Papa Fransisiko arashimira Uganda ko ishyira imbere Imana n'imigenzo myiza
Papa Fransisiko arashimira Uganda ko ishyira imbere Imana n'imigenzo myiza

Ni mu ruzinduko rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki 25 Kanama 2023 i Vatikani, Aho umuvugizi w'Inteko ishinga amategeko ya Uganda yahuye na Papa bakanagirana ibiganiro ndetse bagahana n'impano z'urwibutso.

Muri ibi biganiro Anita Among, yagejeje kuri Papa Fransisiko uko Uganda ikomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza no kurinda imigenzo myiza ya gikristu, ndetse bigashyigikirwa n'intego z'igihugu.

she Speaker Anita Among briefed the Pope on Uganda and its people’s efforts to uphold Christian values and norms in line with the country’s motto and the scriptures.

Papa Fransisiko yakiriye neza aya makuru ndetse abwira uyu muvugizi w'inteko ishingamategeko ya Uganda ko ashima umukuru w'iki gihugu, Perezida Yoweri Museveni, uko akomeje gushyira imbere ubukristu n'imigenzo myiza.

Papa Fransisiko kandi yoherereje intashyo Perezida Museveni anamwifuriza Yubile nziza y'imyaka 50 amaze ahanye isakaramentu ry'ugushyingirwa n'umugore we Jeannette Museveni, iyi yubile ikaba iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2023.

Uyu muyobozi abaye uwa kabiri wakiriwe na Papa Fransisiko muri uyu mwaka nyuma ya Minisitiri w'intebe w'iki gihugu nawe uherutse kugirira uruzinduko I Vatikani.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose