Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko avuga ko n'ubwo ubutinganyi ari icyaha abatinganyi badakwiye kwicwa

Mu kiganiro yagiranye n'ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika "Associeted press", Papa Fransisiko yanenze ibihugu bishingira ku mico n'imyemerere bikakaye bigashyiraho amategeko ahana abatinganyi kugera n'aho bakatirwa urwo gupfa.

Papa Fransisiko avuga ko n'ubwo ubutinganyi ari icyaha abatinganyi badakwiye kwicwa
Papa Fransisiko avuga ko n'ubwo ubutinganyi ari icyaha abatinganyi badakwiye kwicwa

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye, Papa Fransisiko yavuze ku mibereho y'abatinganyi avuga ko kuba hariho ahakiri amategeko abakatira urwo gupfa bidakwiye.

Yagize ati "Hari ibihugu cyangwa imico ihana yihanukiriye ubutinganyi. Guhana ubutinganyi byabayeho kuva cyera. Ufashe n'urugero haracyari ibihugu bigera kuri 50 bihana ubutinganyi ndetse hafi 10 muri byo bigahanisha ubutinganyi igihano cy'urupfu. Mbona bidakwiye".

Papa Fransisiko avuga ko impamvu abona bidakwiye ari uko n'ubwo ubutinganyi ari icyaha no kwanga mugenzi wawe ari ikindi. Bityo umuntu wese akaba akeneye amahirwe yo kwivugururamo amizero no kugarukira Imana kuko abantu bose ari abana b'Imana Kandi ikaba ibakunda uko bari.

Papa Fransisiko yibukije ingingo ya Gatigisimu ivuga ko ubutinganyi ari uguhumana bukaba ari ikigeragezo kuri benshi baburimo. Ari yo mpamvu badakwiye gukanirwa ku maherere ahubwo bagafashwa kubaho no kwitagatifuza bahuza ikigeragezo cyabo n'umusaraba wa Kristu bakabigira mu bumanzi n'ubusugi kuko kubonana kw'abahuje ibitsina bitandukiriye.

Ikibazo cy'ubutinganyi cyakomeje kutavugwaho rumwe n'abantu. Aho bamwe bemeza ko ari uguhitamo kw'umuntu bakaba bagomba kubyubahirwa nyamara abandi bagasaba za Leta ko abateye batyo bakanirwa urubakwiye kuko ibyo bakora ari amahano.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose