Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko mu cyubahiro cy'umukuru w'igihugu yakiriwe n'abayobozi bakuru ba Kanada

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022, ni bwo Papa Fransisiko yageze i Quebec mu murwa mukuru w'igihugu cya Kanada maze yakirwa mu cyubahiro cy'umukuru w'igihuhu n'abayobozi bakuru.

Papa Fransisiko mu cyubahiro cy'umukuru w'igihugu yakiriwe n'abayobozi bakuru ba Kanada
Papa Fransisiko mu cyubahiro cy'umukuru w'igihugu yakiriwe n'abayobozi bakuru ba Kanada

Akigera mu mugi wa Quebec saa 10 h 45 z'ijoro ku isaha y'i Kigali, yakiriwe na Guverineri mukuru wa Kanada, Mary Simon. Ku rubuga rwa Citadelle de Quebec, Papa Fransisiko wagenderaga mu igare kubera uburwayi bwo mu ivi, yaramukije abayobozi barimo Guverineri mukuru wa Kanada, nyuma haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu bya Kanada na Vatikani mbere yo guhabwa icyubahiro n'abasirikare bari bakereye kumwakira. Nyuma yagiranye ibiganiro mu muhezo na Guverineri mukuru wa Kanada.

Papa Fransisiko kandi yagiranye ibiganiro na Mininisitiri w'intebe wa Kanada Justin Trudeau. Ibiganiro na byo byabereye mu muhezo.

Nyuma y'ibyo biganiro n'abayobozi bombi Papa Fransisiko yagejehe ijambo ku bayobozi bakuru b'igihugu n'abahagarariye ibihugu byabo muri kanada ndetse n'abahagarariye ba kavukire b'iki gihugu.

Mu ijambo rye Papa Fransisiko yongeye kugaruka ku burenganzira bwa ba Kavukire, agaragaza akababaro aterwa n'amateka mabi yababayeho akanavuga ko bibabaje kuba n'ubu ba Kavukire bahezwa mu byiza isi ikesha iterambere igenda igeraho, ugasanga batabona amashuri n'ibindi.

Madame Mary Simon, Guverineri Mukuru wa Kanada yakiriye Papa Fransisiko kuri Citadelle du Canada
Madame Mary Simon, Guverineri Mukuru wa Kanada yakiriye Papa Fransisiko kuri Citadelle du Canada
Indirimbo yubahiriza Vatikani n'iya Kanada zikiranyije imbere y'abayobozi b'ibihugu byombi
Indirimbo yubahiriza Vatikani n'iya Kanada zikiranyije imbere y'abayobozi b'ibihugu byombi
Minisitiri w'Intebe wa Kanada, Justin Trudeau yagiranye na Papa Fransisiko ibiganiro mu muhezo
Minisitiri w'Intebe wa Kanada, Justin Trudeau yagiranye na Papa Fransisiko ibiganiro mu muhezo
Abadipolomate b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ku bibazo bitandukanye byugarije isi
Abadipolomate b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ku bibazo bitandukanye byugarije isi
Mu ijambo rye yanenze ihohoterwa rikomeje gukorerwa ba kavukire
Mu ijambo rye yanenze ihohoterwa rikomeje gukorerwa ba kavukire
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose