Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yaciye intege abagize Sinodi iturufu ya Politiki

Mu gutangiza imirimo y'ikiciro kibanziriza icya nyuma cya Sinodi y'Abepiskopi ya XVI, Papa Fransisiko yasobanuye birambuye icyo Sinodi igamije avuga ko ntawe ukwiye kuyifata mu myumvire ya kimuntu.

Papa Fransisiko yaciye intege abagize Sinodi iturufu ya Politiki
Papa Fransisiko yaciye intege abagize Sinodi iturufu ya Politiki

Yagize ati "Sinodi dutangiye, ntawe ukwiye kuyifata mu buryo bwa kimuntu, ngo ayitiranye n'amayeri ya politiki, cyangwa urubuga rwo guhangana mu bitekerezo."

Papa Fransisiko yagarutse kuri benshi hirya no hino ku isi bahanze amaso iyi sinodi, bamwe bizeye impinduka zizayivamo, abandi batewe impungenge n'ibyo izazana batamenyereye.

Mu kubamara izi mpungenge, Papa Fransisiko yavuze ko Sinodi icyo igamije atari impinduramatwara, ahubwo ari ugufasha Kiliziya kugendera hamwe, no kubaho ku rugero rwa Kristu, wagaragaje ikuzo ry'Imana nyamara ntibimubuze kwegera imbabare n'indushyi.

Papa Fransisiko avuga ko iyi Sinodi igamije gufasha Kiliziya gutega amatwi ijwi rya Yezu, risaba Kiliziya kuba Kiliziya idahunza amaso ingorane n'ibibazo biriho. Ikaba Kiliziya yubaha Imana isumba byose ariko yicisha bugufi.

Papa Fransisiko avuga ko Kiliziya ikeneye kuba Kiliziya isenga kandi ikubaha Imana yonyine, aho gushakisha icyubahiro n'umukiro imbere y'isi.

Yagize ati"Imana iraduhagije. Turi abayo. Ni yo yaturemye idushyira ku isi. Ntabwo dukeneye ko isi itwitaho. Icyo dukeneye ni ukuyimenyesha Ivanjili y'ihumure, no kuyimenyesha urukundo rw'Imana mu buryo bwose bwatuma buri wese aho ari hose agerwaho n'uru rukundo."

Iyi Sinodi n'ubwo ari iya XVI, yaranzwe n'impinduka nyinshi mu mitegurire n'imikorere yayo ahanini bitewe n'intego ifite yo gufasha Kiliziya kunga ubumwe, kugendera hamwe no gufatanya ubutumwa.

Zimwe mu mpindika zaranze iyi Sinodi, ni uko mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko Sinodi ikorwa n'Abepiskopi, iyi ya XVI papa yifuje ko abakristu bose bayigiramo uruhare uhereye mu madiyosezi kugera ndetse no mu byiciro byanyuma byayo.

Mu gitambo cya Misa gitangira iyi Sinodi, Papa Fransisiko yabwiye abakristu basaga ibihumbi 25 bari ku rubuga rwa Mutagatifu Petero ko umusaruro wa Sinodi udaturuka kuguhangana mu bitekerezo n'ingengabitekerezo ahubwo uturuka mu gusenga no kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu.

Muri Salle yitiriwe Pawulo wa VI aharimo kubera iyi Sinodi abepiskopi, abapadiri, abihayimana n'Abalayiki bicaye hamwe ku meza 35, ahateguwe uburyo buri wese ashobora gusoma inyandiko akeneye, agatanga igitekerezo abandi bamwumva banamureba ndetse akaba ashobora no gutora akoresheje ikoranabuhanga.

Mu gutangiza imirimo y'iyi Sinodi, Papa Fransisiko mu kwicisha bugufi, na we yicaye ku meza hamwe n'abandi. Ameza yariho ntiyari hejuru ahirengeye nk'uko bimenyerewe mu zindi gahunda.

Biteganyijwe ko imirimo y'ikiciro kibanziriza icya nyuma cya Sinodi izarangira tariki 29 Ukwakira 2023. Ni mu gihe icyiciro cya nyuma gitegerejwe mu Ukwakira 2024.

Muri Salle yitiriwe Papa Pawulo wa VI ni ho harimo kubera imirimo ya Sinodi.
Muri Salle yitiriwe Papa Pawulo wa VI ni ho harimo kubera imirimo ya Sinodi.
Papa Fransisiko nawe yicaranye n'abandi ku meza
Papa Fransisiko nawe yicaranye n'abandi ku meza
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose