Papa Fransisiko yageneye Trump ubutumwa ku munsi w'irahira rye
Papa Fransisiko yoherereje Perezida Donald Trump ubutumwa bw'ishimwe, kuri uyu munsi ari burahirireho kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri ubu butumwa Papa Fransisiko yagize ati"Kuri uyu munsi wo kurahirira kuba Perezida wa 47 wa Amerika ndakuramukije kandi ndagusabira ngo Imana izaguhe ubwenge n'imbaraga ukeneye mu kurangiza umurimo ukomeye washinzwe."
Yakomeje agira ati"Umurikiwe n'indangagaciro za Amerika nk'igihugu cyakira bose, ndizera ko mu gihe cy'ubuyobozi bwawe Abanyamerika bazatera imbere kandi bakubaka igihugu kiza kizira urwango, Ivangura n'iheza. Muri iki gihe kandi isi yugarijwe n'ibibazo byinshi birimo n'intambara ndasaba Imana ngo izagufashe kwimakaza amahoro n'ubwiyunge mu bantu."
Papa Fransisiko yashoje ubu butumwa yifuriza Perezida Trump, n'umuryango we n'Abaturage bose ba Amerika, umugisha w'Imana.
Mu Kiganiro yagiranye na Televiziyo y'u Butaliyani, Papa Fransisiko yagarutse ku buyobozi bwa Trump avuga by'umwihariko kuri gahunda ye yo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa byo kuba muri Amerika. Papa Fransisiko avuga ko atemeranywa n'iyi gahunda kuko izongerera ibyago n'ibibazo impunzi n'abimukira benshi birukira Amerika.
Irahira rya Perezida Donald Trump riteganyijwe kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, Saa Moya z'Ijoro ku isaha yo mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.