Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu ruzinduko rw'iminsi ine

Ku mugoroba w'uyu wa 31 Mutarama 2023, ni bwo Papa Fransisiko yageze i Kinshasa mu ruzinduko rw'iminsi ine, nyuma y'igihe kirekire yifuza gusura iki gihugu.

Papa Fransisiko yageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu ruzinduko rw'iminsi ine
Papa Fransisiko yageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu ruzinduko rw'iminsi ine

Uyu munsi wa mbere w'uruzinduko rwa Papa Fransisiko waranzwe n'urugendo rwahagurutse i Roma saa mbiri na 29, agera i Kinshasa Saa Cyenda z'umugoroba ku isaha ya Kinshasa. Muri uru rugendo Papa Fransisiko yari kumwe n'abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe iyogezabutumwa n'umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe ibiganiro n'andi madini. Yari kumwe kandi n'abanyamakuru bagera kuri 75 bakorera ibitangazamakuru Gatolika bitandukanye.

Ageze ku kibuga cy'indege, Papa Fransisiko yakiriwe n'abayobozi batandukanye mu nzego za Kiliziya na Leta, bari barangajwe imbere na Minisitiri w'intebe w'iki gihugu. Avuye ku kibuga cy'indege yakomeje urugendo yerekeza mu ngoro y'umukuru w'igihugu. Mu mihanda ya Kinshasa abakristu bari benshi bakira Papa warambagiraga muri Papa Mobile agana ku ngoro y'umukuru w'igihugu.

Mu ngoro y'umukuru w'igihugu, le Palais de la Nation, Papa Fransisiko yakiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Antoine Tchisekedi, ahabwa icyubahiro cy'umukuru w'igihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu ndetse banaramutse abayobozi muri Leta zombi.

Nyuma yo guhabwa icyubahiro cy'umukuru w'igihugu, Papa Fransisiko yakiriwe na Perezida Tchisekedi n'umuryango we mbere yo kugeza ijambo ku bayobozi mu nzego zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kango.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose