Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yakiriye Musenyeri Balthazar i Vatikani

Mu gitondo cy’uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mutarama 2024, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisiko yakiriye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa i Vatikani.

Papa Fransisiko yakiriye Musenyeri Balthazar i Vatikani
Papa Fransisiko yakiriye Musenyeri Balthazar i Vatikani

Amakuru y'uru ruzinduko yatangajwe bwa mbere mu Itangazo rya Vatikani, rigaragaza gahunda y'umunsi ya Papa, aho iri tangazo ryagaragazaga ko Myr Balthazar ari mu bakiriwe na Papa Fransisiko kuri gahunda ye ya mu gitondo cyo kuwa 22 Mutarama 2024.

Myr Balthazar yakiriwe na Papa Fransisiko ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo [isaha ya Roma].

Uru ruzinduko rubaye urwa mbere Myr Balthazar akoreye i Roma, dore ko yanatowe nyuma y'uko Abepiskopi bo mu Rwanda bari bavuye mu ruzinduko rw'akazi ruzwi nka Visit Ad Limina rwabaye hagati ya tariki 06-11 Werurwe 2023 i Roma.

Myr Balthazar yatorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi tariki 2 Gicurasi 2023. Ahabawa inkoni y'ubushumba taraiki 17 Kamena 2023.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, wari usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Myr Smaragde Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose