Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yakiriye umukinnyi wa Filimi wamenyekanye nka Rambo

Kuri uyu wa 8 Nzeri 2023, Papa Fransisiko yakiriye Sylvestre Stallone, umukinnyi wa filimi w'umunyamerika wamenyekanye nka Rambo.

Papa Fransisiko yakiriye umukinnyi wa Filimi wamenyekanye nka Rambo
Papa Fransisiko yakiriye umukinnyi wa Filimi wamenyekanye nka Rambo

Video yashyizwe ahagaragara na Vatican news, igaragaza uyu mukinnyi wa Filimi w'icyamamare wari uherekejwe n'umugore we n'abakobwa be batatu ndetse na murumuna we baramukanya na Papa Fransisiko ndetse banafata ifoto y'urwibutso.

Mu magambo bavuganye Sylvestre Stallone wamenyekanye nka Rambo yashimiye Papa Fransisiko kuba muri gahunda nyinshi yari afite yabashije kumubonera umwanya. Amubwira ko anejejwe cyane n'agaciro amuhaye.

Yakomeje amwereka abo bari kumwe ahereye ku mugore we n'abakobwa be batatu, Papa ashimishwa no kuba afite abakobwa batatu bose.

Rambo n'ubwo agaragara nk'ugeze mu zabukuru ntiyiburiye kuko yibukije Papa Fransisiko uko izo Filimi zari zimeze agerageza kumukinira uko yakubitaga ikofi.

Papa Fransisiko nawe yagaragarije uyu mukinnyi wa Filimi w'icyamamare ko anejejwe no kumwakira amubwira ko filimi ze azibuka kuko yakuze zikunzwe cyane.

Kuri ubu uyu mukinnyi wa Filimi wamenyekanye nka Rambo afite imyaka 77. Yatangiye gukina Filimi mu mwaka wa 1969.Stallone yinjiye neza mu ruganda rwa Filimi ndetse agenda abona n'ibihembo bitandukanye kuva mu 1974. Mu mwaka wa 2000 yaje gusa n'aho acogoye nyamara yongera kumenyekana cyane muri 2006, 2008 na 2010 muri za film yise the Rocky series, Rambo Series na The Expendables films series.

Rambo n'umuryango we bakirwa na Papa Fransisiko
Rambo n'umuryango we bakirwa na Papa Fransisiko
Iyi ni imwe mu mafoto agaragaza Sylvestre Stallene muri Filimi
Iyi ni imwe mu mafoto agaragaza Sylvestre Stallene muri Filimi
Rambo yeretse Papa Fransisiko uko yateraga ingumi muri Filimi ze
Rambo yeretse Papa Fransisiko uko yateraga ingumi muri Filimi ze
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose