Papa Fransisiko yasabiye Afurika guhabwa umwanya n'ijambo mu ruhando rw'amahanga
Mu butumwa Papa Fransisiko yagejeje ku banyapolitiki n'imiryango itari iya Leta ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe muri Kongo, yasabye amahanga kubaha Afurika ikagira Ijambo mu ruhando rw'amahanga kandi ikagengwa n'abana bayo aho gukomeza kuburabuzwa n'ibindi bihugu.
Muri ubu bwa mbere yagejeje ku isi ku munsi wa mbere w'uruzinduko rw'iminsi ine muri RD Kongo Papa Fransisiko yagize ati"Iki gihugu n'uyu mugabane bikeneye kumvwa no kubahwa.Bikeneye urubuga no guhabwa agaciro. Afurika umunezero n'amizero y'isi yubahwe uko bikwiye. Tuzakomeza kubivuga: Nigire Ijambo kandi ihagararirwe mu ruhando rw'amahanga".
Papa Fransisiko avuga ko igihe kigeze ngo Afurika ireke kuba nk'ikirombi cyo gusahuramo ubukungu icyo yise ubukoroni buhingiye ku mutungo.
"Ngaruka ku bibangamiye iterambere no ku mateka y'Afurika, birababaje ko iki gihugu n'Afurika yose, bikomeje guhangayikishwa n'ubusahuzi. Nyuma y'ubukoroni bwa politiki hakurikiyeho ubukoroni bw'ubukungu".
Papa Fransisiko atangazwa n'uko iyi myitwarire yagakwiye gutera amahanga isoni ahubwo yirengagizwa ibihugu bikize bikayihunza amaso, bikanafunga amatwi ndetse bikirinda no kugira icyo boyivugaho. Aha ni ho yahereye abasaba kwibuka ibyago bateye Afurika mu bihe byashize maze bakayiha agahenge kandi bakubahiriza abaturage bayo.
Yagize ati "Mukure amaboko yanyu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Mukure amaboko yanyu muri Afurika. Murekeraho kuzibiranya Afurika. Ntabwo ari ikirombe cyo gucukuramo. Afurika igomba kugengwa n'abanyafurika. Amahanga akwiye kwibuka ibyago yateye Afurika agaha agaciro Afurika".
Papa Fransisiko yanenze Politiki ishingiye ku kugwiza imitungo no kwigarurira ubutaka, aho gushyira imbere imibereho myiza y'abantu. Agaruka ku muryango mpuzamahanga, Papa yagaragaje ko bitangaje kubona ukuntu umuryango mpuzamahanga wagira ngo washyize imbere ubugizi bwa nabi.
Avuga ku masezerano na gahunda zigamije kugarura amahoro muri Kongo, Papa Fransisiko yavuze ko ashyigikiye aya masezerano asaba kandi ko ibiyakubiyemo byubahirizwa kugira ngo amaraso akomeje kumeneka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ahagarare.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.