Papa Fransisiko yasabye Kongo kwimakaza ubuyobozi bwegera bukanita ku baturage no kuzakora amatora aciye mu mucyo
Mu butumwa yagejeje ku bayobozi b'iki gihugu n'imiryango mpuzamahanga, Papa Fransisiko ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yasabye abayobora iki gihugu kwegera abaturage no kubitaho kuko ari cyo ubuyobozi buberaho abasaba no kuzakora amatora mu mucyo n'ubwisanzure.
Muri ubu butumwa, Papa Fransisiko yibukije uruhare rw'ubuyobozi bwiza mu mibereho y'abatuye igihugu, anenga abakoresha umwanya w'ubuyobozi bahawe mu kwikungahaza bo n'imiryango yabo batitaye ku mibereho y'abaturage.
Yagize ati "Abayobozi basabwa kuba indakemwa, bakarangiza inshingano bahabwa nk'uburyo bwo kurengera abaturage. Ubuyobozi nta cyo buba bumaze iyo budakorera abaturage. Birakenewe cyane kubahiriza ibi, hirindwa igitugu, gushaka amaronko n'inyota y'amafaranga imwe Pawulo Mutagatifu atubwira ko ari umuzi w'ibyaha byose".
Avuga ku matora ateganyijwe muri iki gihugu muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kanama, Papa Fransisiko yasabye ko habaho amatora aciye mu mucyo no mu bwisanzure. Ndetse urubyiruko, abagore n'amatsinda yahejwe agahabwa urubuga mu rwego rwo kubaka amahoro arambye. Yasabye kandi ko abayobozi bakwiye kumenya ko icyo ubuyobozi bubereyeho ari ugaharanira inyungu rusange z'igihugu aho gushyira imbere inyungu zabo bwite n'iz'imiryango yabo.
Papa Fransisiko kandi yasabye Leta ya Kongo gukora ku buryo ubuyobozi bugira ijambo kandi bukagera mu gihugu hose. Ndetse abayobozi bakirinda gushukwa n'abifuza kugumisha igihugu mu mutekano mucye kubera inyungu zabo. Yabasabye kandi guhuza abatuye Kongo kugira ngo bafatanyirize hamwe kureba icyabateza imbere, ibintu avuga ko bishoboka igihe abayobozi begereye abaturage batagiye kubasahura no kubiyemeraho ahubwo bagiye kubitaho.
Ahereye ku magambo ya Mutagatifu Agusitini yaburiye Abayobozi ba Kongo abasaba kwirinda kuba icyo Agusitini yise agatsiko k'amabandi. Agira ati "Iyo nta butabera, ubuyobozi bwaba bukora iki , bwaba ari nk'agatsiko k'amabandi". Yaboneyeho rero gusaba abayobozi guharanira ubutabera bakimakaza uburenganzira bw'ikiremwa muntu, bakarwanya umuco wo kudahana, kurengeera amategeko no guhimba ibinyoma.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.