Papa Fransisiko yatangiye uruzinduko muri Hongiriya
Kuri uyu wa 28 Mata 2023, Papa Fransisiko yatangiye uruzinduko rw'iminsi itatu mu gihugu cya Hongiriya ku mugabane w'u Burayi, urugendo rwitezweho kugaruka ku bibazo byugarije uyu mugabane birimo n'intambara yo muri Ikerene.
Kuri gahunda y'uyu munsi wa mbere nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy'indege Papa Fransisiko yakiriwe mu ngoro y'umukuru w'igihugu akomeza ageza Ijambo ku bayobozi mu nzego nkuru z'iki gihugu n'abahagarariye ibindi bihugu n'imiryango itagengwa na Leta.
Mu ijambo rye Papa Fransisiko yakebuye u Burayi bwateye umugongo ubumwe n'amahoro ari cyo bwari bwubakiyeho. Yagize ati "Intambara ya kabiri y'isi irangiye, uburayi n'umuryango w'abibumbye biyemeje ko kubaka ubumwe hagati y'ibihugu ari byo bizakemura uguhangana. Nyamara birababaje kubona muri iki gihe ubu bufatanye hagati y'ibihugu bumaze kuba nk'amateka ya cyera".
Papa Fransisiko yagaragaje ko bibabaje kubona ukuntu muri iki gihe amahoro akomeje kuba ingume. Ubushake bwo guhuza ibihugu bukaba bwarasimburanye no guhangana, kwimika ukwihugiraho kw'ibihugu no gusebanya hagati y'ibihugu.
Papa Fransisiko yashimye igihugu cya Hongiriye cyakomeye ku migenzo ya gikristu. Anenga ibihugu bikomeje kugengwa n'imyitwarire igayitse irimo gushyigikira gukuramo inda no guhinduranya ibitsina.
Yakomeje agaragaza Uburayi bukenewe ko ari Uburayi bwubaha abantu n'ababutuye, bukubaha umuryango kandi bukishimira kubyara ndetse bugateza imbere ubumwe hagati y'ibihugu bibugize.
Papa Fransisiko yashimye umujyi wa Budapest utanga ishusho y'uko Uburayi bwakameze. Cyane cyane ashima uko yakira impunzi n'abimukira baturuka muri Afurika no muri Aziya ndetse no muri Ukerene baturanye.
Uruzinduko rwa Papa Fransisiko ruzasozwa kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2023. Bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu azahura n'abayobozi ba Kiliziya ndetse na bagenzi be bo mu muryango w'Abayezuwiti. Azahura kandi n'impunzi n'abakene azasoreze ku rubyiruko ruzahurira na we kuri Budapest Arena.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.