Papa Fransisiko yatangiye uruzinduko rw'iminsi itandatu muri Canada
Guhera kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022 kugera tariki 30 Nyakanga 2022, Papa Fransisiko aragirira uruzinduko mu gihugu cya Kanada.
Uru ruzinduko mu gihugu cya Canada rubaye nyuma y'imyaka makumyabiri Papa Yohani Pawulo wa II asuye iki gihugu akaba ari na rwo ruzinduko umupapa yaherukaga kugirira muri iki gihugu.
Rubaye kandi uruzinduko rwa 37 Papa Fransisiko agiriye hanze y'u Butaliyani. Nk'uko byatangajwe n'umunyamabanga wa Leta ya Vatikani intego y'uru ruzinduko rwa Papa muri Canada ni ugusaba imbabazi ba abasangwabutaka bo muri iki gihugu kubera ihohoterwa bakorewe n'abakoroni rikabambura ubuzima, umuco na gakondo yabo, na n'ubu benshi bakaba babana n'ibikomere bishingiye kuri aya mateka.
Uru ruzinduko rubaye urwa cumi na gatatu Papa Fransisiko agiriye ku mugabane w'Amerika kuva yaba papa. Kuko mu 2013 yasuye Brazil, 2015 asura Bolivia, Ecuador na Paraguay , yasuye kandi Cuba na USA, muri 2016 Papa Fransisiko yasuye Cuba na Mexico, 2017 asura Colombia, 2018 asura Chile na Peru, 2019 asura Panama naho 2022 akaba asuye Canada.
Nyuma y'urugendo rwamaze amasaha 10 n'minota 20 papa Fransisiko yageze Edmonton muri Kanada Saa 11:09 ni ukuvuga Saa Moya n'iminota 9 z'ijoro mu Rwanda. Muri uru rugendo Papa yoherereje ubutumwa abakuru b'ibihugu yanyuzeho birimo U Butaliyani, u Bufaransa, u Bwongereza, Irlande n'ibindi. Yifurije aba bayobozi n'abaturage b'ibyo bihugu ibyishimo amahoro n' ubumwe. Mu bindi byaranze uru rugendo Papa Fransisiko yishingikirije akabando yabashije gusuhuza buri wese mu banyamakuru 74 bamuherekeje muri uru rugendo.
Akigera ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Edmonton Papa Fransisiko yakiriwe n'abayobozi bakuru ba Canada, bari barangajwe imbere na Minisitiri w'intebe w'iki gihugu Justin Trudeau. Yakiriwe kandi n'abahagarariye ba gakondo bo muri iki gihugu banamwakirije umurishyo w'ingoma gakondo akigera muri iki gihugu.
Nyuma yo kwakirwa ku Kibuga cy'indege cya Edmonton, mu modoka ya Fiat 500 XL, papa Fransisiko yerekeje mu Iseminari yitiriwe mutagatifu Yozefu iri Edmonton aho agomba gucumbika mbere yo gukomeza izindi gahunda ziteganyijwe ku munsi w'ejo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.