Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yibukije Abanyekongo umugani wabo uvuga ko umubano mwiza ari bwo bukungu nyakuri

Mu Ijambo rya mbere Papa Fransisiko yagejeje ku batuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakomoje ku kibazo cy'amacakubiri akomeje kuyogoza iki gihugu abasaba kwiyunga no kubaka ubumwe n'umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw'amoko y'igihugu butaba ikibazo ahubwo bukaba ubukungu mu ishusho ya diyama.

Papa Fransisiko yibukije Abanyekongo umugani wabo uvuga ko umubano mwiza ari bwo bukungu nyakuri
Papa Fransisiko yibukije Abanyekongo umugani wabo uvuga ko umubano mwiza ari bwo bukungu nyakuri

Muri ubu butumwa Papa Fransisiko yifashishije ishusho ya Diyama iba igizwe n'uduce twinshi tudatana. Papa Fransisiko yagaragaje Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nka Diyama. Papa Fransisiko abona ubwinshi bw'amoko y'iki gihugu butakwiye kuyibera umuvumo ahubwo byakayibereye umugisha nk'uko biri kuri diyama.

"Iyo Diyama itunganyijwe, ubwiza bwayo bugaragarira ku duce twinshi tuyigize. Iki gihugu na cyo mu bwinshi bw'imico ikigize, ni nka diyama ifite impande nyinshi. Akaba ari ubukungu bugomba kurindwa, mwirinda kugwa mu irondamoko no gushyamirana hagati y'amoko".

Uku gushyamirana hagati y'amoko byakunze kurangwa muri iki gihugu, Papa Fransisiko avuga ko mu by'ukuri bidaterwa n'uko iki gihugu gituwe n'amoko menshi. Ahubwo yemeza ko biterwa n'uko abagize iki gihugu bahitamo kubaho no kubana.

"Ikibazo si ubwinshi bw'amoko y'abantu. Ahubwo ni uko abantu bitwara mu kubana hagati yabo. Ubushake bwo guhura no kwiyunga. Nibyo bigena ahazaza heza huje amahoro n'uburumbuke".

Papa Fransisiko yagaragarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko abantu ntacyo bashobora kugeraho igihe bimitse uguhangana no gushyamirana.

"Imana yifuza ko twakirana nk'abana b'umubyeyi umwe. No gutegura ejo hazaza tuzabanamo n'abandi aho guhangana na bo"

Yibukije umugani wo muri Kongo ugira uti "Bintu Bantu". Ni ukuvuga ngo ibintu ni abantu. Ashimangira ko ubukungu bw'ukuri ari abantu n'umubano mwiza n'abandi. Aya magambo yayavuze nyuma yo kugezwaho Ijambo ry'umukuru w'igihugu cya RD Kongo wagarutse ku ntambara zikomeje kuyogoza iki gihugu. Intambara avuga ko ziterwa n'imitwe yitwaje intwaro ishyigikirwa n'ibihugu bituranye na Kongo.

Papa Fransisiko wavuze ko yazanywe no gutanga umuganda we mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Kongo, yasabye Abatuye Kongo guhindura imyumvire n'icyerekezo bakemera kubana no kwiyunga kuko ari byo bizabaha amahoro arambye.

Yagize ati "Ndabasaba guhindura ingendo mugatinyuka gufata icyerekezo gishya mu butwari no gukorera hamwe. Amateka mabi y'igihugu cyanyu arabibasaba.Abana n'urubyiruko barabatabaza.Ndi kumwe namwe kandi ndasabira umuhate wose wo guharanira ejo hazaza huje amahoro, ubwuzuzanye n'uburumbuke".

Nyuma yo kugeza Ijambo ku bayobozi bakuru Papa Fransisiko yerekeje mu rugo rw'Intumwa ye i Kinshasa ari ho azaturuka ku munsi w'ejo yerekeza aho azaturira Misa biteganyijwe ko izitabira abagera kuri miliyoni ebyiri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose