Papa Fransisiko yifurije umwamikazi w’ubwongereza Elizabeti wa II isabukuru y’imyaka 70 amaze ku ngoma
Papa Faransisiko yoherereje Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeti wa II, ubutumwa bumwifuriza Isabukuru nziza y’imyaka 70 amaze ku ngoma, aho yahuye n’Abapapa batanu.
Umwamikazi Elizabeti wa II yimye ingoma tariki 6 Kamena 1952, nyuma y’urupfu rwa se George wa VI rwabaye kuwa 2 Gashyantare 1952. Abaye uwa mbere mu bami b’u Bwongereza umaze igihe ku ngoma nyuma ya nyirakuruza witwaga Victoria (1819-1901) akaba yaramaze imyaka 63.
Mu butumwa Papa yamugeneye kuri iyi sabukuru, yagize ati « Mu gihe mwizihiza isabukuru y’imyaka 70, nejejwe no kubaramutsa no kubifuriza ibyiza. Ndabasabira kugira ngo Imana ishobora byose ibakomereze, hamwe n’umuryango wanyu ndetse n’igihugu cyose ubumwe, uburumbuke n’amahoro ».
Umwamikazi Elizabeti wa II, amazina ye yose yitwa Elizabeti Alexandra Mary. Yavutse mu mwaka wa 1926 ubu akaba afite imyaka 96. Mu mwaka wa 1953 ubwo yari afite imyaka 25 ni bwo yimye ingoma.
Muri iyi myaka yose amaze ku ngoma, Umwamikazi Elizabeti yahuye n’abapapa batanu uhereye kuri Papa Piyo wa II kugera kuri Papa Fransisiko.
Umwamikazi Elizabeti wa II yasuye Vatikani bwa mbere mu 1951 akiri igikomangoma, maze agirana ibiganiro na Papa wariho icyo gihe ari we Papa Piyo wa XII. Yongeye kugaruka i Vatikani tariki 5 Gicurasi 1961, amaze kuba umwamikazi yakirwa na Papa Yohani wa XXIII.
Mu mwaka wa 1980 umwamikazi Elizabeti yagiriye uruzinduko rw’akazi i Vatikani. Akora amateka yo kuba uwa mbere mu bami n’abamikazi b’ubwongereza ugiriye uruzinduko rw’akazi i Vatikani. Muri urwo ruzinduko umwamikazi yishimiye uruzinduko Papa Yohani Pawulo wa II, yateganyaga kugirira mu bwongereza mu mwaka wa 1982. Hashize imyaka 18 Papa Yohani Pawulo wa II asuye ubwongereza, Umwamika Elizabeti wa II yongeye gusura Vatikani mu mwaka wa 2000 maze yongera guhura na Papa Yohani Pawulo wa II ku nshuro ya gatatu.
Mu mwaka wa 2010 papa Benedigito wa XVI yasuye ubwongereza yongera gushimira umwamikazi umutima w’urukundo umuranga. Mu mwaka wa 2014 ni bwo Umwamikazi Elizabeti aheruka i Vatikani aho yakiriwe na Papa Faransisiko maze aba yujuje abapapa batanu yahuye na bo kuva yaba umwamikazi.
Biteganyijwe ko iyi sabukuru ihimbazwa kuva tariki 2-5 Kamena 2022. Kuri uyu wa kane tariki 2 Kamena no kuwa gatanu tariki 3 Kamena, Leta y’ubwongereza yashyizeho ikiruhuko cy’iminsi ibiri mu rwego rwo guhimbaza iyi sabukuru idasanzwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.