Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yihanganishije Abanyarwanda nyuma y'ibiza byibasiye igihugu

Kuri uyu wa kane tariki 4 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yihanganishije abanyarwanda bahuye n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi iherutse kwibasira igihugu.

Papa Fransisiko yihanganishije Abanyarwanda nyuma y'ibiza byibasiye igihugu
Papa Fransisiko yihanganishije Abanyarwanda nyuma y'ibiza byibasiye igihugu

Papa Fransisiko abinyujije ku ntumwa ye mu Rwanda yihanganishije abahuye n'ingaruka z'ibiza biherutse kwibasira u Rwanda. Yagize ati"Mbabajwe cyane n'abahitanywe ndetse n'ibintu byangijwe n'imvura idasanzwe yibasiye Intara y'Uburengerazuba n'Amajyaruguru y'U Rwanda."

Papa Fransisiko yavuze ko akomeje gusabira ababuriye ubuzima muri ibi biza kimwe n'abavanywe mu byabo ndetse n'abakomeje gufasha abagizweho ingaruka n'ibi biza. Kandi ko ahaye abanyarwanda bose umugisha.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose