Papa Fransisiko yitabiriye umuhango wo gushyingura Karidinali Jozef Tomko
Kuri uyu wa 11 Kanama 2022, Papa Fransisiko yitabiriye umuhango wo gushyingura, Karidinali Jozef Tomko wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma.
Misa yo kumusabira no kumusezeraho bwa Nyuma yasomwe na Karidinali Giovanni Battista Re, Umuyobozi w'inteko y'Abakaridinali, unitabirwa na Papa ubwe n'Abandi bakaridinali bakaba bamushimiye Umurimo yakoreye Kiliziya.
Karidinali Jozef Tomko yitabye Imana tariki 8 Kanama 2022 ku myaka 98. Akaba ari we wari mukuru mu myaka mu bakaridinali. Yabaye Karidinali mu 1985 akaba azwi cyane kuko yabaye Umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe Iyogezabutumwa ku Isi imwe mu zikomeye mu buyobozi bwa Vatikani.
Mu nyigisho ye Karidinali Giovanni Battista Re, yibukije ko kuramba kwa Karidinali Tomko kwagiriye akamaro Imana, abavandimwe n'Ubuyobozi bwa Vatikani. Yavuze ko Karidinali Tomko Yaranzwe n'ubushishozi, ubwitonzi, urukundo n'ubushobozi butangaje byose mu bwitange buhebuje.
Karidinali Tomko yaherewe ubupadiri i Roma mu 1949 yatangiye imirimo mu buyobozi bwa Roma mu 1962. Mu mirimo yakoze i Roma yabaye umunyamabanga wungirije w'urwego rushinzwe Abepiskopi mu 1974, Aba umunyamabanga mukuru wa Sinodi y'Abepiskopi mu 1979. Mu1985 ni bwo yagizwe Umuyobozi mukuru w'urwego rushinzwe Iyogezabutumwa ku Isi ahita anagirwa Karidinali.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.