Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yoherereje ubutumwa bw'Akababaro umwami Charles wa III

Nyuma yo gutanga kw'Umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeti wa II, Papa Fransisiko yoherereje ubutumwa bw'Akababaro umwami Charles wa III.

Papa Fransisiko yoherereje ubutumwa bw'Akababaro umwami Charles wa III
Papa Fransisiko yoherereje ubutumwa bw'Akababaro umwami Charles wa III

Muri ubu butumwa Papa Fransisiko yagize ati "n'umubabaro mwinshi namenye ugutanga k'umwamikazi Elizabeti wa II. Nifatanyije nawe Nyiricyubahiro Charles, umuryango wose w'i Bwami, Abaturage b'u Bwongereza n'abagize umuryango wose w'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza".

Muri ubu butumwa kandi Papa Fransisiko yavuze ko yifatanyije n'imbaga y'abatuye Isi mu gusabira umwamikazi kuruhukira mu mahoro no kwishimira uko yitangiye igihugu cy'ubwongereza n'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, akitangira inshingano yari afite, akarangwa no kwemera Yezu Kristu no kumwiringira.

Papa Frwnsisiko yashoje ubu butumwa asabira umwamikazi kuruhuka mu mahoro. Yasabiye kandi umugisha umwami Charles wa III umusimbuye kugira ngo azarangize neza inshingano yatangiye. Anasabira umwami n'abakomeje kunamira umwamikazi umugisha wo guhumurizwa no gukomezwa na Nyagasani.

Umwamikazi Elizabeti wa II atanze amaze imyaka 70 ku ngoma akaba yarakoranye n'Abapapa barindwi barimo na Papa Fransisiko.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose