Papa Leo wa XIV agiye gukora uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga: Azasura Turukiya na Libani
Ibiro by’itangazamakuru bya Vatikani (Holy See Press Office) byatangaje ko Nyirubutungane Papa Leo wa XIV azagirira uruzinduko rwe rwa mbere rwa gitumwa (Apostolic Journey) mu mahanga, aho azasura igihugu cya Turukiya kuva ku wa 27 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2025, akazakomereza muri Libani kugeza ku wa 2 Ukuboza 2025.
Uru ruzinduko rwatangajwe na Matteo Bruni, Umuvugizi w’ibiro by’itangazamakuru bya Vatikani, wavuze ko Papa Leo yemeye ubutumire yahawe n’Abakuru b’Ibihugu ndetse n’Abashumba ba Kiliziya Gatolika muri ibyo bihugu byombi.
Mu rwego rw’uru rugendo, hazabamo umunsi udasanzwe wo kwibuka Inama Nkuru ya mbere y’i Nisea (325–2025), aho Papa Leo azasura umujyi wa İznik (witwaga Nisea mu gihe cya Roma), mu burengerazuba bwa Turukiya. Ni ho hateraniye iyo Nama y’Abepiskopi, iyi Nama ikaba ari yo yemeje igice kinini cy'Indangakwemera ya Kiliziya Gatolika ikoreshwa kugera ubu (Credo),isengesho rihuriza hamwe ukwemera kwa Kiliziya ku bijyanye n’Ubumwe bwa Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
Iznik ifatwa nk'igicumbi cy’ukwemera kwa Gikirisitu, kuko Inama yahabereye yemeje ko Yezu Kristu ari Imana nyakuri, ihangana n’ubuyobe bw’icyo gihe (nk’inyigisho za Arius zahakanaga ubusabane bw’Imana na Kristu).
Kuba Papa Leo agiye kuhagirirq urugendo rwihariye ni ikimenyetso gikomeye cy'ubumwe bwa Kiliziya ku isi hose, isubira aho amateka yanditswe, kandi igakomeza kurinda inyigisho z’ukwemera zatanzwe n’Abashumba ba mbere.
Nyuma ya Turukiya, Papa azakomereza uruzinduko muri Libani, igihugu kiri mu Burasirazuba bwo hagati, gifite amateka akomeye ya Gikirisitu. Nubwo gahunda irambuye y’uru rugendo itaratangazwa aho Metteo Bruni, yavuze ko izatangazwa mu minsi iri imbere.
Muri ibi bihe igihugu cya Liban cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu n’umutekano, uruzinduko rwa Papa rufatwa nk’urugendo rw’ihumure n’icyizere ku bakirisitu b’aho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.