Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV avuga ko ikibazo cyo guheza abagore ku myanya y'ubuyobozi gishingiye ku muco kurusha ku Ivanjili

Mu gikorwa cyo gutangiza Yubile ku rwego rw'amatsinda ya Sinodi cyabereye i Roma kuwa 24 Ukwakira 2025, Papa Leo XIV yagaragaje ko imico imwe n'imwe igifata umugore nk'umuntu usuzuguritse ibi bikaba binyuranyije n'Ivanjili yigisha icyubahiro gihamye kuri buri wese.

Papa Leo XIV avuga ko ikibazo cyo guheza abagore ku myanya y'ubuyobozi gishingiye ku muco kurusha ku Ivanjili
Papa Leo XIV avuga ko ikibazo cyo guheza abagore ku myanya y'ubuyobozi gishingiye ku muco kurusha ku Ivanjili

Ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye iyi Sinodi yababwiye ko n'ubwo ikibazo cy'umwanya w'umugore mu buyobozi bwa Kiliziya kikirimo kwigwa mu Itsinda ryihariye ryashyizweho, abantu bakwiye kumenya ko kuba bikomeza gukurura impaka bidaterwa n'ubushake bw'Abepiskopi cyangwa abapadiri badashaka ko abagore bahabwa inshingano.

Papa Leo XIV yatunze agatoki imico imwe n'imwe yo hirya no hino ku isi irangwa no guheza abagore ayishinza kuba nyirabayazana y'iki kibazo gikomeje gukurura impaka zitarangira.

Ati"Njyewe icyo mbona si uko abagore bateje ikibazo. Ahubwo ikigaragara ni uko hariho imbogamizi zishingiye ku mico imwe aho usanga abagore bahezwa mu mibereho yabo bagafatwa nk'abasuzuguritse ntibahabwe uburenganzira bwuzuye."

Papa Leo XIV avuga ko Kiliziya ifite inshingano zo kumurikira imico kugira ngo ihinduke yakire Ivanjili iharanira uburenganzira bwuzuye kuri buri wese.

Ati"Nka Kiliziya dufite umukoro wo kureba uko Kiliziya yaba imbaraga zihindura imico ngo ibe imico imurikiwe n'Ivanjili.Haracyariho iheza n'Ivangura binyuranyije n'imigenzo myiza dutozwa n'Ivanjili. Kiliziya ni urubuga rufasha guhindura buhoro buhoro iyi mico kugeza ubwo bizashoboka ko ivangura ryose n'iheza bivanwaho burundu ingabire za buri wese zikubahirizwa kandi zikagirira abandi akamaro."

Papa Leo XIV avuga ko Kiliziya ikwiye gukomeza guharanira ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa. Ikagira uruhare mu kubaka umuryango buri wese yibonamo kandi afitemo uruhare rufatika agashobora no guhabwa umwanya mu buyobozi bwa Kiliziya.

Uruhare rw'umugore mu buyobozi bwa Kiliziya ni kimwe mu bibazo byagarutsweho na Sindo ndetse giteza n'impaka. Iki kibazo kitanzuwe cyahawe itsinda ryihariye kugira ngo rikomeze kugikoraho inyigo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose