Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yakiriye bamwe mu banyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Villanova yizeho

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, Papa Leo wa XIV, mu biganiro byihariye, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu 19 bo muri Kaminuza ya Villanova, iri hafi ya Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Papa Leo XIV yakiriye bamwe mu banyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Villanova yizeho
Papa Leo XIV yakiriye bamwe mu banyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Villanova yizeho

Iyi Kaminuza ifite amateka akomeye kuri Papa Leo, kuko ari ho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mibare (Bachelor of Science in Mathematics) mu mwaka wa 1977.

Muri ibyo biganiro byabereye i Vatican, Papa Leo yashimye uburyo Kaminuza ya Villanova ikomeza kwigisha urubyiruko rugamije ubumenyi buhuza ukwemera n’ubushishozi.

Yagize ati “Ubumenyi nyakuri ntibugomba guhagararira ku mibare cyangwa ikoranabuhanga gusa, ahubwo bugomba kubakira ku rukundo, ukuri no ku ndangagaciro ziha icyubahiro muntu.”

Iri tsinda ryari riyobowe na Profesa Daniel Joyce, ukuriye ishami ry’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga muri Villanova, afatanyije na Dr. Frank Klassner wo muri iryo shami na Dr. Tom Ksiazek, ukuriye ishami ry’itangazamakuru.

Profesa Joyce, yagize ati “Byari iby’agaciro guhura n’umuntu twita umunyeshuri wacu w’indashyikirwa. Nageze muri iri shami ry’imibare mu mwaka wa 1977, ari nawo Papa Leo yasoje amasomo ye. Kumenya ko yakomeje urugendo rw’ubumenyi mu guhuza siyansi n’iyobokamana bitwereka ko ubumenyi bushobora kuba inzira y’ubumuntu.”

Agaruka ku ruhare rw’imibare mu buzima bwa none, Profesa Joyce yasobanuye ko kwiga imibare bifasha cyane mu gusobanukirwa ibibazo by’isi y’ikoranabuhanga. Yongeraho ko ibyo bigaragaza uko Papa Leo abasha gufata ibyemezo bitagamije inyungu gusa, ahubwo byubakiye ku ndangagaciro n’icyubahiro cya muntu.

Mugenzi we Dr. Klassner yashimangiye ko Papa Leo afite ubushobozi bwihariye bwo gusobanukirwa ibibazo by’ikoranabuhanga.

Ati “Imibare yize imuha imbaraga zo gutekereza ku buryo buhanitse, kandi bituma ashobora gusuzuma neza ibibazo ikoranabuhanga nka Artificial Intelligence ritera muri iki gihe. Twabonye uburyo abasha kuvanga ubumenyi, filozofiya, na tewologiya kugira ngo yegere ukuri mu buryo bwimbitse.”

Dr. Klassner kandi yavuze ko yishimira izina Papa yahisemo bityo bikabereka ko yiteguye guhangana n’ibibazo biri mu ikoranabuhanga. Ati “Kuba yarahisemo kwiyitirira Papa Leo wa XIII, wadutsindiye guhangana n’ibihe bikomeye by’impinduramatwara y’inganda, bitwereka ko na we yiteguye guhangana n’ibibazo by’ikoranabuhanga rishya muri iki gihe.”

Profesa Tom Ksiazek, ukuriye ishami ry’itangazamakuru, yashimiye Papa Leo ku mwanya yabahaye bakaganira, avuga ko guhura nk’uku bibafasha gusigasira ubumwe mu isi irimo amacakubiri. Ati“Papa yaduhaye urugero rukomeye rw’uko twakoresha itangazamakuru mu kubaka amahoro n’ubumwe. Yadusabye kuba abanyabinyamakuru b’ukuri n’urukundo, tubwira isi ubutumwa buhumuriza.”

Bamwe mu banyeshuri barimo Morgan Ballista na Sophie Casio, bombi biga itangazamakuru bageze mu mwaka wa Gatatu, aho banakorera imenyerezwamwuga i Roma mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), bishimiye guhura no kuganira na Papa wanize aho biga kuri ubu.

Morgan mu mbamutima ze yagize ati “Dufite ishema ridasanzwe ryo guhura na Papa, cyane cyane ko ari umuntu wigeze kunyura mu nzira natwe turimo. Ubwo yatangazwaga ko ari we watorewe kuba Papa, inzogera za kaminuza i wacu zavuze amasaha menshi bitewe n’ibyishimo.”

Naho Sophie yavuze ko batewe ishema cyane no kuba barabonye umuntu utanga urugero rwiza rw’ubuzima bwa muntu. Ati “Papa Leo wa XIV, Yaduteye ishema n’icyizere. Twabonye umuntu utanga urugero rw’uko ubumenyi, ukwemera n’urukundo bishobora kugendana mu buzima bwa buri munsi.”

Kaminuza ya Villanova yashinzwe n’Abihayimana ba Mutagatifu Augustini, ikaba yubatse ku mahame yo guhuza ukwemera n’ubwenge. Nk’uko Papa Leo yabigarutseho mu butumwa bwe, bugira buti “Abanyeshuri bagomba kwiga gutekereza neza, gukunda abandi, no gukoresha ubumenyi mu nyungu z’ubumuntu, atari inyungu bwite.”

Iyi Kaminuza kandi amateka yayo agaragaza ko yashinzwe mu mwaka wa 1842, ishinzwe n’Abihayimana ba Mutatagatifu Augustini ari nabo bayitera inkunga kugeza ubu.

Zimwe mu ntego zayo ni ukwigisha no gutoza urubyiruko kubaka ubumwe n’urukunsdo mu bantu, kubatoza ubumenyi buhuza ukwemera n’ubwenge, hashingiwe ku mahame y’ubukristu n’ubutumwa bwa Yezu Kirisitu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose