Papa Leo XIV yasabiye abarwaye indwara zo mu mutwe
Papa Leo XIV yahariye ukwezi k’Ukwakira 2026 umugambi we w’isengesho wo gusabira abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, asaba Kiliziya Gatolika kubatega amatwi itabacira urubanza, kubaherekeza no kubakira mu muryango wa Kiliziya, aho kubatererana cyangwa kubaha akato.
Mu butumwa bw’ukwezi k’Ukwakira, kuri uyu 01 Ukwakira 2026, Papa Leo XIV yavuze ko Kiliziya ikwiye kuba nk’inzu ifunguye, aho umuntu wese uhanganye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ashobora kubona ikaze, agaciro n’icyizere.
Ubu butumwa bwatangajwe muri video yiswe “Pray with the Pope”, yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Amasengesho ya Papa.
Muri iyo video, Papa Leo XIV agaragara afite ishusho ya Mutagatifu Dymphna, uzwi nk’umurinzi w’abantu bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe ndetse n’abakora umwuga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Papa Leo yasabye Imana, ayita Imana y’ubuzima, gukomeza kwita ku bantu bafite ibikomere by’imbere bishobora kutagaragarira amaso y’abantu.
Mu isengesho rye yagize ati “Uyu munsi turakuzanira abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, abababazwa no kububamo bonyine, bafite impungenge, agahinda gakabije cyangwa izindi ndwara zo mu mutwe.”
Papa Leo XIV yanavuze ko hari igihe abakirisitu batitaye ku bantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ibintu bishobora kugira uruhare mu gukomeza kubaha akato no kubashyira mu kato k’imibereho.
Yasabye imbabazi ku bihe Kiliziya cyangwa abakirisitu bashobora kuba bararebye ku ruhande aho gutabara, kumva no gushyigikira abafite ibyo bibazo.
Papa yasabye ko Kiliziya iba ahantu hizewe kandi buri wese afite umwanya, aho abantu baherekezwa aho guhezwa, bagategwa amatwi badaciriwe urubanza, kandi abantu bakabegera badatinya.
Ati“Duhinduke ahantu hizewe aho buri wese afite umwanya; tube umuryango uherekeza kandi utagira uwo uheza, utega amatwi udacira urubanza kandi wegera abantu nta bwoba.”
Papa Leo XIV kandi yanashyize mu isengesho rye abantu babitaho, barimo abaganga n’abandi banyamwuga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, abagize imiryango yabo ndetse n’abakorerabushake.
Yasabye Imana kubaha imbaraga, kwihangana n’impuhwe, kugira ngo bakomeze gufasha ababagana.
Mu gusoza isengesho rye, Papa Leo yasabye Roho mutagatifu gufasha abakirisitu kurushaho kwakira no gushyira gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mibereho ya Kiliziya.
Ati “Ohereza Roho wawe kuri twe, kugira ngo twige kwakira no gushyira kwita ku buzima bwo mu mutwe mu buzima no mu murimo w’imiryango yacu ndetse na Kiliziya yose.”
Papa yavuze ko ibyo byafasha Kiliziya kuba ikimenyetso kizima cy’impuhwe z’Imana, Imana idatererana umuntu kandi ikagira ubushobozi bwo kongera kumusubiza imbaraga n’icyizere.
Abantu barenga miliyari bafite indwara zo mu mutwe
Umuryango watangaje ubu butumwa bwa Papa uvuga ko abantu barenga miliyari imwe ku isi bafite indwara cyangwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Icyakora, amafaranga leta zitandukanye ku isi zishyira mu bikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe aracyari make cyane, kuko ngo angana na hafi 2 ku ijana gusa by’ingengo y’imari y’ubuzima.
Padiri Cristóbal Fones, Umuyobozi Mpuzamahanga w’Umuryango w’Amasengesho ya Papa, yavuze ko abantu benshi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bakunze kubura ubutwari bwo kubivugaho, bitewe n’uko batinya gucirwa urubanza cyangwa kutumvwa.
Yagize ati “Ni yo mpamvu, nka Kiliziya, duhuriza hamwe imitima yacu kugira ngo turebe iki kibazo, tugifate nk’ikintu kidukwiye kandi dusengere abo bose muri uku kwezi, ndetse n’ababaherekeza.”
Ubu butumwa bwa Papa Leo XIV kandi bushimangira ibikorwa bimaze gukorwa na Kiliziya Gatolika mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Harimo ibikorwa bya Kiliziya, za kaminuza, paruwasi n’amatsinda atandukanye y’ubufasha, bikomeje guherekeza abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’imiryango yabo.
Papa Leo XIV asaba ko ibi bikorwa birushaho gufatwa nk’igice cy’ingenzi cy’ubutumwa bwa Kiliziya, kugira ngo umuntu ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe atumva ko ari wenyine, ko yatereranywe cyangwa ko adafite umwanya mu muryango mugari.
Ijwi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.