Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa wa 267 abaye LEWO WA XIV

Ku mugoroba w'uyu wa 8 Gicurasi 2025, Kiliziya yabonye Umushumba wa 267 usimbura Papa Fransisiko witabye Imana tariki 21 Mata 2025.

Papa wa 267 abaye LEWO WA XIV
Papa wa 267 abaye LEWO WA XIV

Saa 18h08 ni bwo umwotsi w'umweru utangaza itorwa rya Papa wagaragaye mu nzira y'umwotsi ya Shapeli Sixtine nyuma y'amatora ya gatatu mu matora ane yari ateganyijwe uyu munsi.

Nyuma yo kubona umwotsi abakristu bishimiye ko Kiliziya ibonye umushumba wa 267. Maze ibyishimo biherekezwa n'umurya w'injyana ya gisirikare ubwo abasirikare ba Papa bakoraga akarasisi ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.

Hakurikiyeho Indirimbo yubahiriza Igihugu ya Vatikani maze irangiye abakristu bakomeza gutegereza n'Amatsiko menshi uwari yatorewe kuba Papa wa 267.

Bidatinze Karidinali Mamberti yahagobotse maze atangaza amazina w'umushumba mushya wa Kiliziya Gatoloka ku isi agira ati"Mbazaniye Inkuru nziza. Twabonye Papa. Nyirubutungane Robert Francis Prevost wafashe izina rya Leo XIV."

Nyuma yo gutangaza Papa Mushya abakristu bishimiye kumumenya maze bategereza ko ahinguka ngo abaramutse kandi abahe umugisha maze bamwishimire.

Bidatinze Papa Lewo wa XIV yasesekaye maze abakristu bamwakirana ibyishimo. Mu marangamutima menshi avuga n'isengesho rya Ndakuramutsa Mariya amusaba kuzaherekeza ubutumwa atorewe.

Papa Leon XIV Yavutse ku ya 14 Nzeri 1955, avukira muri leta ya Chicago, avuka ku babyeyi b’abakristu Gatolika. Papa Leon yize amashuri ye ya Kaminuza muri Villanova university Catholic Technology Union ndetse akomereza no muri Kaminuza yitiriwe mutagatifu Thomas wa Aquini izwi nka Pontifical University of Saint Thomas Aquinas. Yahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti tariki ya 19 Kamena 1982, agirwa Umwepiskopi ku ya 12 Ukuboza 2014. Yagizwe Cardinal muri 2023 bikozwe na Papa Fransisiko.Papa Leon XIV atowe yari umu Cardinal wo ku rwego rw’umwepiskopi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose