Paruwasi Kanaba yakiriye Umuryango w’abana b’abaririmbyi “Pueri Cantores”
Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022, ikiciro cya mbere cy’abana ba Paruwasi ya Kanaba Diyosezi Ruhengeri bakoze amasezerano mu muryango w’abaririmbyi-Pueri Cantores.
Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022, ikiciro cya mbere cy’abana ba Paruwasi ya Kanaba Diyosezi Ruhengeri bakoze amasezerano mu muryango w’abaririmbyi-Pueri Cantores.
Amasezerano y’abana b’abaririmbyi bo muri iyi paruwasi yabereye mu gitambo cya Misa cyatuwe na padiri mukuru w’iyi paruwasi Padiri Idukomeze Providence, akaba na Omoniye w’uyu muryango muri diyosezi Ruhengeri
Mu nyigisho yahaye abana bakoze amasezerano bakaninjira muri uyu muryango kuri uyu munsi, Padiri Providence yabibukije amasezerano bugiriye imbere y’imbaga y’abakristu adatana n’inshingano bahabwa zisobanurwa n’umwambaro bambikwa; ikanzu isobanura kwiyemeza kudasiba mu Gitambo cya Misa no gusubira mu ndirimbo, umushumi usobanura kwirinda icyitwa icyaha cyose kugirango bashobore kuririmba ibisingizo by’Imana bafite umutima usukuye, naho umusaraba wo ugasobanura ko uwambaye aba yiyemeje kuba umuhamya w’ubuzima bwa Kristu aho ari hose no mu byo akora byose.
Ni umuhango waniitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Umuryango w’abana b’abaririmbyi mu RWANDA, Bwana Landuard HAKIZIMANA ari na we wakiriye ku mugaragaro abo bana b’abaririmbyi mu rugaga rwa bakuru babo mu yandi matorero yo mu RWANDA.
Kuri uyu munsi, abana 135 bo muri Paruwasi Kanaba nibo bakoze amasezerano, bari kumwe n’abana 25 bo muri Paruwasi Mwange n’abandi 11 bo muri Paruwasi ya Nemba. Paruwasi ya Kanaba ibaye iya 18 muri Diyosezi Ruhengeri yakiriye umuryango w’abana b’abaririmbyi. Abasezeranye bakaba bari bamaze igihe kirenga umwaka bitegura kwinjira muri uyu muryango.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.