Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Burehe muri Diyosezi ya Byumba yahimbaje Isabukuru y'Imyaka 60 imaze shinzwe

Kuri uyu wa 25 Kamena 2022, Paruwasi ya Burehe muri Diyosezi ya Byumba, yahimbaje isabukuru y'imyaka 60 Imaze ishinzwe, inahimbaza Umunsi Mukuru wa Yohani Batisita yisunze. Muri ibi birori kandi, Myr Papias Musengamana, wari umushyitsi mukuru yatanze Isakaramentu ry'Ugukomezwa ndetse anifatanya n'ingo z'abakristu zahimbazaga Yubile y'imyaka itandukanye bamaze bahanye Isakaramentu ry'Ugushyingirwa.

Paruwasi ya Burehe muri Diyosezi ya Byumba yahimbaje Isabukuru y'Imyaka 60 imaze shinzwe
Paruwasi ya Burehe muri Diyosezi ya Byumba yahimbaje Isabukuru y'Imyaka 60 imaze shinzwe

Abakirisitu barenga ibihumbi bitanu ni bo bitabiriye ibi birori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba. Ibi birori kandi byitabiriwe n'Abayobozi batandukanye barimo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rulindo iyi paruwasi iherereyemo.

Mu butumwa bwatanzwe n'abashyitsi bitabiriye uyu munsi bashimye ibyo iyi paruwasi yagezeho mu gihe cy'imyaka 60 imaze. Bishimiye by'umwihariko ibikorwa bitandukanye by'iterambere byatumye iyi paruwasi igira uruhare mu guteza imbere abatuye muri aka gace.

Myr Papias Musengamana yayoboye Igitambo cya Misa yo guhimbaza Isabukuru y'imyaka 60 ya Paruwasi Burehe
Myr Papias Musengamana yayoboye Igitambo cya Misa yo guhimbaza Isabukuru y'imyaka 60 ya Paruwasi Burehe
Abakristu baturutse mu masantarali agize iyi paruwasi bari baje ari benshi guhimbaza ibi birori
Abakristu baturutse mu masantarali agize iyi paruwasi bari baje ari benshi guhimbaza ibi birori
Ishuri rya Sancta Maria Karambo ryasusurukije ibirori rinayobora akarasisi mu majwi ya fanfare
Ishuri rya Sancta Maria Karambo ryasusurukije ibirori rinayobora akarasisi mu majwi ya fanfare
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose