Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Gihara yishimiye kwakira Myr Balthazar nyuma y'icyumweru ahawe Inkoni y'Ubushumba

Kuri uyu wa 24 Kamena 2023, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yayoboye Igitambo cya Misa muri Paruwasi ya Gihara cyanabereyemo umuhango wo guhabwa ubutumwa ku bagabuzi b'Ukarisitiya 38.

Paruwasi ya Gihara yishimiye kwakira Myr Balthazar nyuma y'icyumweru ahawe Inkoni y'Ubushumba
Paruwasi ya Gihara yishimiye kwakira Myr Balthazar nyuma y'icyumweru ahawe Inkoni y'Ubushumba

Mu byishimo byinshi abakristu ba Paruwasi ya Gihara bishimiye kwakira Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa Kabgayi nyuma y'icyumweru kimwe gusa atangiye ubutumwa bwe nk'umwepiskopi wa Kabgayi.

Myr Balthazar wari waje kwifatanya na paruwasi ya Gihara mu guha ubutumwa abagabuzi b'Ukarisitiya, yatunguwe no kwakirwa n'abakristu benshi bari baje kumwishimira no kumwakira I Gihara. Yishimiye kandi gahunda yakorewe muri iki Gitambo cya Misa yo gutangaza amavugururwa y'imiryango remezo n'uturere tugize paruwasi ya Gihara. Aho imiryango remezo n'uturere byiyongereye kubera ubwiyongere bw'abakristu muri iyi paruwasi.

Mu gutangira Igitambo cya Misa Padiri Jean Damascene Habimana, padiri mukuru wa paruwasi ya Gihara yahaye ikaze Myr Balthazar, amushimira ko yabashije gusura iyi paruwasi nyuma y'igihe gito atangiye ubutumwa bwe nk'Umwepiskopi wa Kabgayi. Yaboneyeho kandi gutangaza imibare mishya y'imiryangoremezo n'uturere bigize iyi paruwasi. Imiryangoremezo ikaba yavuye kuri 82 igera ku 134 naho uturere tuva kuri 12 tugera kuri 19.

Myr Balthazar mu ijambo rye yashimiye abakristu ba paruwasi ya Gihara bamutunguye muri byinshi. Avuga ko afitanye amateka yihariye na Paruwasi ya Gihara kuko ari ho yaherewe ubudiyakoni mu mwaka wa 1996. Ndetse akaba yarahakoze n'ubutumwa mu gihe cy'umwaka umwe.

Mu nyigisho ye Myr Balthazar yasabye abahawe ubutumwa bwo guhaza abavandimwe Yezu mu Karisitiya gufatira urugero kuri Yohani Batisita wakiriye Yezu, akamushyikiriza n'abandi. Yabasabye kandi kuba umubiri muzima wa Kristu na Kiliziya ye.

Mu butumwa bw'uhagarariye abakristu ba Paruwasi ya Gihara, Mudahinyuka Sylvain, yashimiye umwepiskopi nyuma y'igihe gito ahawe inkoni y'ubushumba wabashije gusura Paruwasi ya Gihara ikaba ibaye iya kabiri asuye. Yamugejejeho kandi ibyakozwe na paruwasi mu iyogezabutumwa n'iterambere. Anamugezaho ibyifuzo by'abakristu.

Nyima y'Igitambo cya Misa abakristu bataramiye Myr Balthazar mu mbyino nziza z'Itorere rya ES Marie Adelaide bongera no kumugezaho izindi mpano bamwishimira.

Abakristu ba paruwasi ya Gihara kandi bahaye Myr Balthazar ishusho y'Umubyeyi Bikira Mariya bamusaba kubahoza ku mutima nk'uko uyu mubyeyi ahoza abakristu ku mutima nk'uko banabiririmbye ubwo bamushyikirizaga iyi shusho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose