Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Kiruhura yabimburiye izindi mu gusurwa n’umwepiskopi mushya.

Kuri iki cyumweru taliki ya 22 Nzeri 2024, Umwepiskopi mushya watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco Ntagungira, yasuye paruwase ya Kiruhura ari nayo ya mbere agezemo ,nyuma y’iminsi 2 ageze muri Diyosezi ya Butare. Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, waherekeje Myr mushya mu rwego rwo kumwereka abakristu niwe wayoboye Igitambo cya Misa I Kiruhura .

Paruwasi ya Kiruhura yabimburiye izindi mu gusurwa n’umwepiskopi mushya.
Paruwasi ya Kiruhura yabimburiye izindi mu gusurwa n’umwepiskopi mushya.

Myr mushya Jean Bosco Ntagungira yashimiye abakristu ba Kiruhura uko bamwakiriye muri Paruwasi yabo agezemo bwa mbere, abashimira kandi uburyo bamwakiriye akigera muri iyi Diyosezi tariki ya 20 Nzeli 2024 ubwo yasangaga bamutegereje mu muhanda kugira ngo bamusuhuze avuga ko abasuye bwa mbere nkuko ari bo bamwakiriye bwa mbere.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ibyishimo mfite byo kuba ndi kumwe namwe uburyo mwanyakiriye, kubabona mwarimbye, ingoma zasusurutse, abakobwa bashayaye, ababyeyi batamirije ingori n’ibindi bikorwa mwakoze ni ibimenyetso bigaragaza ibyishimo mufite kandi bintera nanjye ibyishimo n’imbaraga. Iyi Paruwasi ya Kiruhura nyijemo ari yo ya mbere ariko n’ubundi yabaye iya mbere mu kunyakira, ndabashimira ukuntu mwaje kunyakira ku muhanda kuko byarantunguye cyane mbona urubyiruko, abakuru n’abato mwese mwaje ku muhanda kunsuhuza. Narabyishimiye bintera amarangamutima mbona ko ari ibyishimo nanjye bimpa icyizere cyo gufatanya namwe kandi ko Nyagasani wabishatse atya twese azaduha gufatanya no gukomeza ibyo Nyiricyubahiro Myr Filipo yari yaratangiye.’’

Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nawe yavuze ko bahereye muri Paruwasi ya Kiruhura baje kubishyura kubw’umutima bagaragarije Myr Jean Bosco Ntagungira ubwo yari akigera muri Diyosezi yabo, ibi bakaba babikoze kugira ngo babereke ko na bo uwo mutima bamwakiranye bawufite. Abibutsa ko ku wa 05 Ukwakira 2024 Myr mushya azahabwa inkoni y’ubushumba akanambikwa impeta igaragaza ko ashyingiranywe na Diyosezi ya Butare.

Yaboneyeho gusaba abakirisitu kujya bamwita Myr Mzee [Muzehe] hanyuma ugiye kumusimbura bakamwita Myr Kijana kugira ngo bajye bashobora kubatandukanya, abasaba no kubasabira kugira ngo barusheho kubaho nk’abagaragu ndetse nk’abantu babereyeho abandi ariko bakabigirira n’abandi bakirisitu bose.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiruhura Lambert Iraguha yavuze ko bishimiye kwakira Abepiskopi bombi babasuye, ashimira Myr Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare wabazaniye uzamusimbura kugira ngo abakirisitu bamumenye, yashimiye kandi na Myr Mushya watekereje kuza kwifatanya nabo mu gitambo cy’ukarisitiya. Padiri mukuru yakoje avuga ko bashimira Myr Filipo Rukamba ubutumwa yakoze muri Diyosezi yabo, kandi ko nkuko babisabwe n’Umushumba wabo ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru biyemeje Gukunda, Kubaha no Kwakira Myr Mushya kugira ngo bamufashe gusohoza ubutumwa yatorewe na Nyirubutungane Papa.

Yagize ati “kuba Myr Mushya Jean Bosco watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare aherekejwe n’Umwepiskopi azasimbura Myr Filipo Rukamba , kuba ari hano bahereye urugendo rwabo rwa mbere amwereka Diyosezi, twabifashe nk’ikimeneyetso gikomeye kinaherekeza umunsi yakirwaga muri Diyosezi yacu ya Butare kuko abakirisitu b’i Kiruhura babaye aba mbere mu kumwakira bamwifuriza ikaze ubwo yari ageze ku mbibi za Paruwasi ya Kiruhura akomeza ajya kuri Paruwasi Cathedrale ya Butare ahagombaga kubereye umuhango wo ku mwakira. Bityo rero uyu munsi dutewe ishema n’ibyo byishimo by’uko ari twe yahereyeho kuko yashoboraga no guhera ahandi, kuba kandi yahereye muri Paruwasi ya Kiruhura ni ikimenyetso cyo kudukomeza no kutwereka ko turi kumwe n’ubwo Paruwasi yacu ifunze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’Umurenge wa Rusatira Nshimyumuremyi Laurent yavuze ko bishimiye kwakira Myr mushya Jean Bosco Ntagungira nkuko akigera muri iyi Diyoseze babimugaragarije, ashimira Myr Rukamba mu bikorwa byinshi yafashijemo abaturage babo ari nabo bakirisitu mu kububaka kuko byabahaye umusaruro ukomeye mu mibereho y’abaturage babo. Bimwe mu bikorwa yagarutseho harimo gufasha abatishoboye, uburezi, ibikorwa by’isanamitima, n’ibindi.

Paruwasi ya Kiruhura yatangarije Umwepiskopi mushya ko imaze imyaka 68 ikaba igizwe na Santarali 5 ari zo: Kiruhura, Buhimba, Gafumba, na Quasi Paruwasi ikubiyemo Santarali 2 arizo Sheke na Gashoba. Ifite kandi uturere tw’ubutumwa 29 n’imiryangoremezo 45 ikaba ibarizwamo abakirisitu barenga ibihumbi 20. Ikaba ari Paruwasi ihana imbibi na Paruwasi ya Nyanza na Paruwasi ya Kirambi mu gice cy’amajyaruguru, mu majyepfo bahana imbibi na Paruwasi ya Byiza na Save, mu Burasirazuba bahana imbibi na Paruwasi ya Ruyenzi ari nayo ibakomokaho naho mu Burengerazuba bahana imbibi na Paruwasi ya Mbazi n’iya Simbi. Kuri ubu iyi paruwase irafunze hamwe na santarale zayo 4 kubera ko hari ibyo itari yujuje, n’ubwo nyuma yo gufungwa babishatse bakabishyiramo, kugeza ubu baracyategereje ko bafungurirwa

Muri uru ruzinduko rwakorewe muri Paruwasi ya Kiruhura kandi abakirisitu bageneye impano Abepiskopi bombi babashimira ko babagendereye.

Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA yasuye paruwase ya Kiruhura ari ya mbere asuye kuva ageze i Butare.
Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA yasuye paruwase ya Kiruhura ari ya mbere asuye kuva ageze i Butare.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose