Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Nyanza yasorejwemo icyumweru cy'Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Butare

Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024, Paruwasi ya Nyanza imwe mu ziri ku isonga mu burezi Gatolika, yabereyemo igikorwa cyo gusoza icyumweru cy'uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Butare.

Paruwasi ya Nyanza yasorejwemo icyumweru cy'Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Butare
Paruwasi ya Nyanza yasorejwemo icyumweru cy'Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Butare

Ibi birori byabereye muri Groupe Scolaire Mater Dei, bibimburirwa n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Gahizi Jean Marie Vianney, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare. Ni ibirori kandi byitabiriwe nabapadiri, abihayimana bayobora ibigo byamashuri byo muri Diyosezi ya Butare, inzego za Leta, ababyeyi, abarezi n'abanyeshuri baturutse mu mashuri y'i Nyanza n'abahagarariye abandi bo hirya no hino mu maparuwasi ya Butare.

Padiri Rekivuge David, padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyanza, yagaragaje ibyishimo iyi paruwasi itewe no kwakira ibi birori dore ko isanzwe inazwiho kuba ku isonga mu burezi gatolika.

Agaruka ku ishusho y'uburezi gatolika muri iyi paruwasi yavuze ko paruwasi ya Nyanza ifite ibigo by'amashuri Gatolika 17, bibarizwamo abarezi basaga 450 n'abanyeshuri ibihumbi 12.

Yakomeje avuga ko iyi paruwasi yishimira uko ibigo by'amashuri byayo bihagaze mu guteza imbere uburezi n'uburere bufite ireme, dore ko amwe mu mashuri nka: College du Christ Roi de Nyanza, Groupe Scolaire Mater Dei, E.S.C Saint Louis de Monfort, Igihozo Saint Peter n'andi yanamenyekanye hose mu gihugu nk'indashyikirwa.

Myr Gahizi JMV, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori no ku banyeshuri by'umwihariko yabasabye kwita ku isuku itari iy'inyuma gusa ahubwo n'iy'imbere.

Mu gusoza icyumweru cyuburezi Gatorika ku rwego rwa Diyosezi ya Butare hashimiwe abanyeshuri b'indashyikirwa bo mu mashuri Gatolika abarizwa i Nyanza, abasigaye basabwa gukora cyane kugira ngo na bo mu myaka iri imbere bazabe ari indashyikirwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose