Paruwasi ya Rwankuba iritegura guhimbaza Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe
Tariki 15 Kanama 2022, Paruwasi ya Rwankuba izahimbaza Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe. Ni imwe muri paruwasi nkuru za Arikidiyosezi ya Kigali. Menya byinshi kuri iyi paruwasi ifite amateka maremare mu iyogezabutumwa ry'Arikidiyosezi ya Kigali n'iry'akarere ka Buriza Bumbogo iherereyemo.
Mu myiteguro y’iyi Yubile, Padiri Leonidas Tuyisenge wamaze imyaka 6 ayikoreramo ubutumwa, ubu akaba yarahawe ubutumwa bushya muri Paruwasi ya Musha mu mwaka w’ubutumwa 2022/2023 yatangarije Radiyo Mariya Rwanda ko abakristu b’iyi paruwasi batewe ishema n’ibyo yagezeho muri iyi myaka, kandi bakomeje umurongo mwiza wo kubaka Kiliziya.
Incamake y’Amateka ya Paruwasi Rwankuba
Paruwasi ya Rwankuba ni imwe mu maparuwasi 36 agize Arkidiyosezi ya Kigali, iherereye mu karere k’ikenurabushyo ka Buriza-Bumbogo. Paruwasi ya Rwankuba yabyawe na Misiyoni ya Rulindo tariki 15 Kanama 1947; itangizwa n’abapadiri 2 b’Abanyarwanda, mu 1965 iyi paruwasi yahawe abapadiri b’Abakatala bo muri Espanye, mu 1966 yakira Umuryango w’Ababikira b’Abasomusiyo bashinze ikigo nderabuzima (Centre de Sante ) cya Rwankuba.
Paruwasi ya Rwankuba yaragijwe Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya yagaragaje umusanzu w’iterambere ry’ubukristu mu gace ka Rwankuba maze kubwo ubwiyongere bw’abayigana ibasha kwibaruka izindi paruwasi mu nkengero zayo. Mu 1970 yibarutse Paruwasi ya Ruli. Mu 2008 yibarutse Paruwasi ya Muhondo. Mu 2011 yibarutse Paruwasi ya Munyana; mu 2017 yibaruka Paruwasi ya Mbogo. Igiye kandi kugira paruwasi y’umwuzukuru ariyo Paruwasi ya Munanira izabyarwa na Paruwasi ya Ruli muri uyu mwaka wa 2022.
Abapadiri bayoboye paruwasi ya Rwankuba
Kuva 1947-1951: Padiri Nabana Merchior; Kuva 1951-1956: Padiri Nzitabakuze Marcel
Kuva 1956-1957: Padiri Ntamazeze Louis; Kuva 1957-1960: Padiri Rubumbira Leonard
Kuva 1960-1996 iyoborwa n’abapadiri b’Abakatala bo muri Espanye,
Kuva 1996-1997: Padiri Munyazikwiye Paulin; Kuva 1997-2007: Padiri Biramahire Evariste
Kuva 2007-2010: Padiri Bushimiyimana Innocent; Kuva 2010-2021: Padiri Twagiramungu Valens
Kuva 2021-uyu munsi : Padiri Banzi Noheli.
Paruwasi ya Rwankuba iri muzaje ku isonga mu guteza imbere uburezi muri Arkidiyosezi ya Kigali, by’umwihariko mu gace k’u Buriza n’u Bumbogo iherereyemo. Mu 1972 yatangije ishuri ry’imyuga rya CERAL, mu 1988 ku bufatanye na Arkidiyosezi ya Kigali i Rwankuba hashinzwe ishuri ryisumbuye rya Rwankuba ryigishaga abazaba abarezi.
Nyuma yo kuba igicumbi cy’ubukristu, Paruwasi ya Rwankuba ntiyasigaye inyuma kubyarira Kiliziya abihayimana bayikoramo ubutumwa kuko yibarutse abapadiri bagera kuri 16(nk’uko amateka yayo ari ku rubuga rwa Arkidiyosezi ya Kigali abigaragaza). By’akarusho, muri Paruwasi Rwankuba niho havukiye imwe mu miryango y’abihayimana; iyo ni Ababikira b’Inshuti z’Abakene wavukiye muri Santarali ya Buyongwe y’iyi paruwasi, n’Abikira bitwa Abaja ba Mariya bagitegereje guhabwa uburenganzira na Arkidiyosezi ya Kigali.
Paruwasi ya Rwankuba ifite abakristu barenga ibihumbi 22, babarizwa mu masantarali 7ariyo Santarali Rwankuba, Rushashi, Muyongwe, Bumba, Huro, Coko, na Nganzo. Ikaba iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gakenke.
Padiri Leonidas avuga ko ubukristu bw’abanyarwankuba buba mu maraso, bikorohereza iyogezabutumwa rya Kiliziya, bityo gahunda zose zigenewe abakristu zigakorwa neza uko bikwiye.
Uwihagazeho Emilienne, umukristu w’i Rwankuba avuga ko nyuma y’icyorezo cya Covid -19 cyahagaritse gahunda z’amateraniro, uyu munsi abakristu b’i Rwankuba bongeye guhagurukana imbaduko, uyu munsi bakaba bageze aheza mu kwitabira gahunda za Kiliziya, no mu kwitagatifuza. Mu mbuto z’iyi yubile hakaba harimo n’uko abakristu bari baraguye barimo kugarukira Imana kugira ngo bagaruke mu murongo mwiza wa Kiliziya.
Kwizihiza iyi Yubile bikazaba ku wa mbere Tariki 15 Kanama 2022, ku munsi mukuru wa Asomusiyo
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.