Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Perezida Kagame yakiriye Intumwa za Kiliziya Gatolika muri Kongo

Kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2025, Abahagarariye Inama y'Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'Ihuriro ry'Amadini ya Gikristu muri iki gihugu, bakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida Kagame yakiriye Intumwa za Kiliziya Gatolika muri Kongo
Perezida Kagame yakiriye Intumwa za Kiliziya Gatolika muri Kongo

Ni mu rwego rwa gahunda yatangiwe na Kiliziya Gatolika muri Kongo n'amadini ya gikristu igamije kwimakaza amahoro muri iki gihugu n'umubano mwiza mu batuye Ibiyaga bigari binyuze mu nzira y'ibiganiro.

Izi ntumwa zikaba zakiriwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda nyuma yo kwakirwa n'abagize umutwe wa AFC/M23, urwanya ubutegetsi bwa Kongo.

Nyuma yo kwakirwa n'uyu mutwe, izi ntumwa zari zatangaje ko zishimiye uko zakiriwe kandi ko zizakomeza ubutumwa bw'amahoro zegera n'Abakuru b'ibihugu byo mu Karere mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo amahoro n'umubano mwiza bishoboke muri Kongo no mu Karere k'ibiyaga bigari.

Biteganyijwe ko mbere yo gutega amatwi inzego zitandukanye, Kiliziya Gatolika n'Amadini ya Gikristu muri Kongo bazahuza izi nzego zose kugirango zifatanye gukemura ikibazo aho gukomeza gutega amaso abanyamahanga cyangwa gushakira igisubizo mu ntambara gusa.

Kiliziya Gatolika muri Kongo n'Amadini ya gikristu bavuga ko kugera ubu ibyakozwe byose bigamije gushakira umuti ikibazo cya Kongo nta musaruro byatanze ari yo mpamvu isaba Abanyekongo ubwabo kwishakira igisubizo banyuze mu biganiro biha Ijambo buri wese.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose