Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Perezida wa Gana yatangaje ko igihugu cye kigiye kubaka Katedarali y'akataraboneka izaba ari iya mbere muri Afurika

Umukuru w'igihugu cya Gana, Nana Akufo Addo yatangarije Abepiskopi bitabiriye umuhango wo gutangiza Inteko rusange ya 19, gahunda iki gihugu gifite yo kubaka Katedrali ya mbere muri Afurika, izaba ari ingoro y'akataraboneka ibereye Imana ifatiye urugero ku rw’iyo Umwami Salomoni yubakiye Uhoraho mu gihe cye.

Perezida wa Gana yatangaje ko igihugu cye kigiye kubaka Katedarali y'akataraboneka izaba ari iya mbere muri Afurika
Perezida wa Gana yatangaje ko igihugu cye kigiye kubaka Katedarali y'akataraboneka izaba ari iya mbere muri Afurika

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ihuriro rya 19 ry'Abepiskopi b'Afurika na Madagasikari, Perezida wa Gana yatangaje uyu mushinga ukomeye igihugu cye gifite, avuga ko watekerejwe mu rwego rwo gushimira Imana kubera uruhare iyobokamana rifite mu mibereho myiza y'igihugu n'iterambere.

Nk'uko yakomeje abigaragaza, uyu mushinga waratangiye, ikiciro cya mbere kikaba kirimo gukorwa ku bufatanye n’umunyabugeni witwa David Ajay wubatse Kiliziya nziza ku isi zirimo ingoro yitwa “Abrahamic House” yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, na Kiliziya y’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Addo avuga ko Iyi Katedrali iteganyijwe kubakwa muri Ghana ari ikimenyetso cy’uruhare rwo kwemera Imana mu kuzana impinduka zikenewe ku mugabane wa Afurika. Ikazaba ari iya mbere ku mugabane wa Afurika, kandi abanyegana bakifuza ko Papa Fransisiko yazitabira umuhango wo kuyitaha no kuyiha umugisha.

Agaruka ku nsanganyamatsiko izaganirwaho muri iyi nama, Perezida Addo, yagarutse ku bumwe Afurika ikeneye kugira ngo igere ku iterambere no kwihaza yifuza, avuga ko mu rugendo rwo kubaka Afurika yunze ubumwe, iteye imbere kandi ifite umutekano ijwi rya Kiliziya ari ingenzi kuko ihura n’imbaga y’abayoboke, bakayitega amatwi kandi bakayironkeramo umugisha.

Ahereye ku rugero rw'igihugu cya Gana, yagaragaje ko abagera kuri 70 ku ijana ari abakristu, bityo amasomo n’inyigisho bahererwa mu Kiliziya bigasha igihugu kugera ku iterambere no kunga ubumwe. Ati "Umutima wo kwemera Imana n’umuco wo kuyishimira abatuye iki gihugu bafite bituma Imana iha umugisha igihugu cyacu".

Biteganyijwe ko iyi Katedarali izaba ifite imyanya yo kwakira abantu bagera ku bihumbi 15 bicaye. Izaba kandi ifite n'ibindi byumba na sale zigenewe inama, Ibigenewe amakorali, aho gufatira ifunguro, inzu ndangamurage n'izindi shapeli ntoya.

Uko Katedarali ya GAna izaba imeze uyirebeye inyuma
Uko Katedarali ya GAna izaba imeze uyirebeye inyuma
Inkunga zo kubaka iyi Katedarali zatangiye gukusanywa
Inkunga zo kubaka iyi Katedarali zatangiye gukusanywa
Ahazubakwa iyi katedarali hatangiye gutegurwa
Ahazubakwa iyi katedarali hatangiye gutegurwa
Muri 2018 ni bwo igishushanyo mbonera cya Katedarali ya Gana cyashyizwe ahagaragara
Muri 2018 ni bwo igishushanyo mbonera cya Katedarali ya Gana cyashyizwe ahagaragara
Uko Katedarali izaba igaragara rwagati mu mugi wa Accra
Uko Katedarali izaba igaragara rwagati mu mugi wa Accra
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose