Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Perezida wa Hongiriya yagiranye ibiganiro na Karidinali Kambanda

Mu ruzinduko yagiriye mu rugo rw'Arikiyepiskopi wa Kigali kuri uyu wa 16 Nyakanga 2023, Perezida w'Igihugu cya Hongiriya Katalin Novak, yagiranye ibiganiro na Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, byagarutse ku gaciro k'umuryango n'indangagaciro za gikristu mu kubaka isi nziza.

Perezida wa Hongiriya yagiranye ibiganiro na Karidinali Kambanda
Perezida wa Hongiriya yagiranye ibiganiro na Karidinali Kambanda

Ni uruzinduko uyu mukuru w'igihugu yagize mu gihe yari ari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda. Uruzinduko rwa mbere agiriye muri Afurika by'umwihariko akaba ari n'uruzinduko rwa mbere umukuru w'igihugu cya Hongiriya agiriye mu Rwanda.

Kuri gahunda y'ibikorwa by'uru ruzinduko umukuru w'igihugu cya Hongiriya akaba yarasuye Karidinali Kambanda baganira ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere umuryango n'indangagaciro za gikristu.

Nyuma y'ibiganiro bagiranye Karidinali Kambanda akaba yagaraga ko yishimiye uru ruzinduko ndetse n'ibiganiro bagiranye.

Yagize ati "Ntewe ishema no gusurwa n'umukuru w'igihugu cya Hongiriya, Katalin Novak, nishimiye na politiki ya hongiriya ishyira imbere umuryango n'imigenzo myiza. Ni bwo buryo bwonyine bushoboka buzatuma isi y'ejo hazaza iba nziza."

Ku ruhande rwe umukuru w'igihugu cya Hongiriya nawe yagize ati "Nahamirije Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali ko kuri twe kubaka amahoro, guteza imbere imigenzo myiza n'umuryango no kurengera abakristu batotezwa ari byo twashyize imbere. Ngushimiye ibiganiro byiza twagiranye kandi Imana iguhe umugisha ihe n'umugisha ubutumwa yaguhaye."

Muri uru ruzinduko Karidinali Kambanda akaba yahaye umukuru w'igihugu cya Hongiriya impano y'ishusho ya Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho.

Umukuru w'igihugu cya Hongiriya mu rugo rwa Arikiyepiskopi wa Kigali
Umukuru w'igihugu cya Hongiriya mu rugo rwa Arikiyepiskopi wa Kigali
Ibiganiro ku mpande zombi byanitabiriwe n'abandi bayobozi bashinzwe inzego zitandukanye
Ibiganiro ku mpande zombi byanitabiriwe n'abandi bayobozi bashinzwe inzego zitandukanye
Ibiganiro byagarutse kuguteza imbere umuryango n'imigenzo myiza
Ibiganiro byagarutse kuguteza imbere umuryango n'imigenzo myiza
Karidinali Kambanda yahaye umukuru w'Igihugu cya Hongiriya impano y'ishusho ya Bikira Mariya nyina wa Jambo
Karidinali Kambanda yahaye umukuru w'Igihugu cya Hongiriya impano y'ishusho ya Bikira Mariya nyina wa Jambo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose