Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Perezida wa Repubulika yakiriye Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan

Kuri uyu wa 22 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Arkiyepiskopi Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda wamugejejeho ibyangombwa bimwemerera guhagararira Papa mu Rwanda.

Perezida wa Repubulika yakiriye Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan
Perezida wa Repubulika yakiriye Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan

Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan yatorewe kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda tariki 31 Mutarama 2022. Tariki 30 Mata 2022 ni bwo yageze mu Rwanda gutangira ubu butumwa yatorewe na Papa.

Tariki 8 Kamena 2022, Myr Arnaldo CATALAN yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Dr Vincent BIRUTA, ibyangombwa bimwemerera kuba intumwa ya Papa mu Rwanda.

Ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye byagarutse ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize mu kongera kubaka u Rwanda, by'umwihariko mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge no mu zindi nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu nk'uburezi n'urwego rw'ubuzima.

Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, yavukiye mu gihugu cya Filipine muri Diyosezi ya Manila tariki 18 Nzeli 1966. Yahawe ubupadiri tariki 25 Werurwe 1994 nk'umupadiri bwite wa Diyosezi ya Manila.

Imirimo yo guhagararira Papa yayitangiye mu mwaka wa 2001. Kuva icyo gihe Myr Arnaldo Catalan, yakoreye mu bihugu bitandukanye birimo: Zambiya, Kowete, Mexique, Turukiya, U Buhinde, Arijantina, Kanada n'Ubushinwa.

Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, akoresha indimi eshatu mpuzamahanga ari zo Icyongereza, Igitaliyani n'icy'Espanyoro. Afite impamyabumenyi muri Tewolojiya no mu mategeko ya Kiliziya,"Canon Law".

Arikiyepiskopi Catalan yasimbuye ku mwanya w'Intumwa ya Papa mu Rwanda, Arikiyepiskopi Andrzej JOZWOWICZ, ukomoka mu gihugu cya Polonye akaba yaratorewe kuba Intumwa ya Papa mu gihugu cya Irani.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 183 bifitanye na Vatikani umubano ushingiye kuri Ambasade. Tariki 6 Kamena 1964, ni bwo hasohotse iteka rishyiraho ibiro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda, maze tariki 6 Kanama 1964, Myr Vito Roberti watorewe kuba Intumwa ya Papa ya mbere mu Rwanda, ashyikiriza bwa mbere Perezida wa Repubulika y'u Rwanda impapuro zimwemerera guhagararira Papa mu Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose