Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda yashyikirije igihembo Gwiza Ngamije Nesta wabahesheje Ishema mu bizamini bya Leta
Kuri iki cyumweru 18 Ukuboza 2022, Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda yashimiye Imana kubera umusaruro yagize mu bizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by'umwaka wa 2022 aho umuseminari wayo yagize amanota ya mbere mu gihugu ndetse na Seminari ikaba iya mbere mu kugira ijanisha ry'abujuje riri hejuru.
Iki gikorwa cyabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyitabiriwe n'ubuyobozi bwa Seminari, Abarezi, Abaseminari babaye imena mu gutsinda neza ikizamini cya Leta, ababyeyi ndetse n'abaseminari barererwa muri Seminari ya Karubanda. Nyuma y'Igitambo cya Misa Gwiza Nesta yashyikirijwe ikimenyetso cy'urwibutso ashimirwa na Seminari ndetse hanatangwa ubutumwa butandukanye bwagarutse ku ibanga ryatumye Seminari yitwara neza kuri iki kigero ndetse n'intego ifite kugira ngo ubutaha izarusheho.
Mu manota yatangajwe kuri uyu wa 15 Ukuboza ni bwo Minisitiri y'Uburezi yatangaje ko mu mashuri yUbumenyi rusange Uwahize abandi ari Gwiza Ngamije Nesta wigaga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda. Mu gihe Seminari ya Karubanda yo yagize abanyeshuri 26 bujuje muri 57 bakoze.
Kinyamateka ikimara kumenya aya makuru yegereye ubuyobozi bwa Seminari ya Karubanda, badutangariza ko bishimiye kuba umwe mu banyeshuri bareze yahize abandi mu Bumenyi Rusange. Padri Jean de Dieu Habanabashaka Umuyobozi wa Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, yavuze ko banejejwe cyane no kuba Gwiza Ngamije Nesta yabahagarariye neza. Avuga ko ibanga bakoresheje kugira ngo Seminari itsinde kuri iki kigero ari ugutegura abana kare babaha ibizamini bibategura, ari nabyo byatumye bagera mu kizamini Leta batagifite igihunga. Padiri Jean de Dieu akomeza avuga ko uku gutsinda n'ubundi ari intego basanganywe nk'uko bigaragara mu mpakaniza yabo ari yo Songa y'ayisumbuye.
Gwiza Ngamije Nesta umuseminari wigaga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis, wasoreje mu ishami rya PCB, akaba ari we wabaye uwa mbere mu gihugu, yavuze ko yishimiye kuba yahize abandi. Yashimiye ubuyobozi bwa Seminari Virgo Fidelis, abarimu bamutoje gutinyuka. Yashimiye Kandi ubufatanye n'abanyeshuri bagenzi be anashimira ababyeyi be bamubaye hafi bakamumenyera ibikoresho yabaga akeneye ndetse bakuzuza inshingano zabo kuko biri mubyamufashishe mu masomo.
Nyirahabimana Rosery, Umubyeyi wa Gwiza Nesta yatangarije Kinyamateka ko bishimiye kuba umwana wabo Gwiza Ngamije Nesta yaratsinze neza kandi agahiga abandi mu bijyanye nubumenyi rusange ku rwego rwI Gihugu. Yashimiye Seminari yafashije umwana kugera kuri uru rwego avuga ko bahisemo kurerera mu Iseminari kuko bumvaga nta kindi kigo cyafasha umwana uko babyifuza. Avuga ko iyo umwana ari mu Iseminari aba ari nko mu rugo bigatuma umubyeyi atekana. Aboneraho gushimira Kiliziya muri rusange uko amashuri yayo yita ku bana nk'umubyeyi.
Abandi banyeshuri baturuka mu bigo bya Kiliziya Gatolika, batsinze neza kandi bakaba barahembwe ku rwego Rw'igihugu harimo: Ntakirutimana Elia wigaga G.S.O de Butare, Kimenyi Frank wa TTC Save, na Uwamariya Chantal wa TTC Save.
Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza kuko mu byiciro byose batsinze hejuru ya 90%.
Mu masomo yuburezi rusange abakoze ibizamini bya Leta bari 47 379, abatsinze ni 44 818 bangana na 94.6%. Ni mu gihe abakoze muri rusange bari 46 125 mu bumenyi rusange, 19 916 mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro na 2 891 mu mashuri y'inderabarezi (TTC). Abakandida bigenga mu bumenyi rusange bari 10 481, mu mashuri yimyuga nubumenyingiro (TVET) ari 1424 naho mu mashuri nderabarezi (TTC) ari 16.
Abanyeshuri batsinze neza mu byiciro bitandukanye bashimiwe uko bagaragaje umurava n'ubuhanga. Uretse Gwiza Ngamije Nesta wigaga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, abandi bashimiwe ni Ineza Oryse wigaga muri Gashora Girls Academy of Science and Technology, Ndahimana Alexis ES Kirinda, Hirwa Sebera Arnod wo muri Rwanda School of Creative Arts and Music Ntakirutimana Elia G.S.O de Butare na Niyovuze Caleb wigaga muri Cornerstone Leadership Academy.
Mu mashuri y'imyuga ababaye aba mbere ni Dukundimana Claude wigaga muri IPRC Kigali, Nyandwi Emmanuel wo muri Kageyo TVET School, Ashimwe Sibomana wa Response World Mission TVET School, Irumva Habumugisha Anselme wa Rwanda Coding Academy na Uwimbabazi Charlotte wa ACEJ Karama. Mu mashuri y'inderabarezi Abagize abandi ni Uwamahoro Donat wigaga muri TTC Mururu, Kimenyi Frank wa TTC Save, Niyomukiza Elie wa TTC Rubengera, Uwamariya Chantal muri TTC Save na Niyomungeri Olivier wiga muri TTC Rubengera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.