Petit Seminaire Virgo Fidelis yahimbaje isabukuru y'imyaka 60 imaze ibayeho
Kuwa 8 Ukuboza 2022, Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda yahimmbaje umunsi wa Mutagatifu yisunze n'isabukuru y'imyaka 60 imaze ibayeho.
Petit Seminaire Karubanda yashinzwe mu mpera z'umwaka wa 1962 itangirira I Save itangizwa na Nyiricyubahiro Yohani Baptiste Gahamanyi ubwo yari amaze guhabwa ubwepiskopi ku italiki ya 06 Mutarama mu 1962. Mu mwaka wa 1972 ni bwo yashyizwe Karubanda.
Ubwo iyi Seminari nto yari I Save Musenyeri Gahamanyi yari yarayitiriye Mutagatifu Yohani Mariya Viyani. Aho ishyiriwe Karubanda ayiragiza Umubyeyi Bikiramariya kuko yari amukomeyeho. Mu gushinga iyi Seminari Musenyeri Gahamanyi yifashishije inshuti zitandukanye harimo na Madame Aderaide Mariya Claire we ukiriho n'ubu akaba yaranitabiriye ibi birori akanahabwa impano kuko ari mu bagize uruhare kugira ngo iyi Seminari ibe ikomeye kugeza ubu aho yagize uruhare mu gushaka abaterankunga, abarimu bashoboye bafasha abanyeshuri n'ibindi.
Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, Igisonga cy'umwepiskopi wa Butare wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yasabye abitabiriye ibi birori gufata umunota wo kuzirikana buri wese wagize uruhare mu kuzamura Seminari Nto ya Karubanda utakiriho.
Mu Ijambo rye kandi Myr Gahizi yavuze ko kuva cyera Seminari ya Karubanda yahoze ku isonga ikaba ikeneye gukora cyane kugira ngo ihore ku isonga. Yasabye abaseminari kwigana umwete bagaharanira gutsinda aho gutahira kugerageza.
Umwe muba nyeshuri uhagarariye abandi baseminari, yavuze ko hashize imyaka 60 iyi Seminari ishinzwe, yashimiye ubuyobozi bwabo uburyo bahora baharanira Iterambere ryabo n'imyitwarire myiza. Yagiriye inama bagenzi be ko umuntu wese wagize amahirwe yo kurererwa muri seminari adakwiye kuhava ngo ajye kure ya Kiliziya ahubwo buri wese no hanze ya Seminari agakomeza kugaragara neza. Yishimiye kandi inganzo yabo kuko bigaragara ko bakomeje kwitwara neza, yavuze ko kandi bafite intego yo kwiga neza kandi bagatsinda no guharanira kuba indashyikirwa mu bindi bigo mu bijyanye n'umuziki, imikino n'ibindi byose. Yavuze ko kandi nka baseminari basaba ubufatanye hagati yabo n'ababyeyi kugira ngo ibyo biyemeza byose bigerweho. Anashimira ababyeyi, abavandimwe, abahize uko baba hafi urugo rwabo no kubikomeza kugira ngo bakomeze guhamya ubudasa bwabo no kuzagirira umumaro Kiliziya n'u Rwanda muri Rusange.
Umwe mu barimu wavuze uhagarariye abandi, yashimiye Diyosezi ya Butare uburyo yita kuri Seminari kugira ngo abana n'abarezi bashobore gusoza inshingano zabo. Yashimiye n'ubuyobozi bw'ikigo kuko budahwema kubafasha no kuzuza inshingano zabo, ndetse n'ababyeyi badatererana abana babo. Yashimiye n'abanyeshuri anasaba abajya bateshuka kwisubiraho kuko Kiliziya ibakeneye nk'abagabo bahamye. Yasabye ababyeyi barerera muri Seminari ko igihe abaseminari bagiye mu biruhuko bazajya baba hafi, bakanabatoza gukora imirimo itandukanye kuko hari abanyeshuri usanga batazi kugira umurimo n'umwe bakora.
Umubyeyi wavuze uhagarariye abandi Dr Claudine Karera yashimiye Kiliziya ko ibaha abayobozi ba Seminari mu gihe gikwiye kandi bashoboye, yashimiye inzego za leta kuko badafite umutekano ntacyo bageraho, yashimiye abarezi bafatanya n'abasaserdoti babafasha guha uburere abana babo, no kubafasha kuzamura impano zabo. Yasabye ubuyobozi bw'ishuri kumva ababyeyi kuko ababyeyi iteka bahora bahangakiye abana babo. Yifuje ko kuba isonga yayisumbuye bitahora mu magambo gusa ahubwo babibona no mu bikorwa kuko kuzuza ari umubare mucye wabanyeshuri, binashoboka ko bose bakuzuza kandi ko n'ababyeyi babijeje ubufatanye. Yabasabye kandi ko hazajya habaho kuganira ku kibazo cy'umwana witwaye nabi ku ishuri aho kumwohereza mu rugo mu rwego rwo korohereza umubyeyi bagashakira hamwe igihano gikwiriye umwana.
Uhagarariye umuryango w'abanyeshuri barerewe muri Seminari (ASVF) Yozefu Mushinzimana wo muri Diyosezi ya Gikongoro we yavuze ko uyu munsi awizihije ku nshuro ya 30, mu izina rya abaseminari barerewe muri iki kigo bashimira Imana kuba uyu munsi wageze abanyeshuri bari ku ishuri mu gihe bari bamaze igihe italiki igera baragiye mu biruhuko. Yavuze ko kurererwa muri uru rugo ari umugisha utagabanyije kuko hari byinshi bahigiye kandi byabafashije mu buzima bwabo, nko kuba bamwe barazaga kwiga muri Seminari nta gifaransa bazi, nta Kiratini ariko bakagenda bakimenya babifashijwemo n'ubuyobozi bwabo bwiza. yaboneyeho no kubwira abato n'abatabizi aho kuba isonga yayisumbuye byavuye yagize ati Umuganbo witwaga Sentama flodoward niwe wahimbye igisigo Seminari songa yayisumbuye kuva uwo munsi Seminari yitwa Songa .
Yavuze ko kandi iyo bagarutse aho barerewe babyishimira ndetse bikagaragazwa ni uko abahize iteka bishimira na bo kuharerera.
Kuri uyu munsi kandi ubuyobizi bw'ikigo bwatanze ibihembo Ku banyeshuri n'abarezi bitwaye neza. Aho bahembye abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi certificat n'imyambaro yishuri naho Abarimu bose kubera uruhare bagize mu gutuma abana batsinda amasomo yabo bahembwa amafara angana n'ibihumbi 514,000 rwf, byumwihariko bahemba umwarimu Sindikubwabo Valensi wigisha ururimi rw'icyongereza, impamyabushobozi kubera abanyeshuri bose uko bari 81 bari bakoze ikizamini gisoza umwaka wa 3 w'ayisumbuye batsinze iri somo.
Umwe mu barimu wahembwe, Sindikubwabo Valensi, yavuze ko ari ubwa mbere iki gikorwa kibaye bagashimirwa mu ruhame kandi babyishimiye kuko biri mu bituma bumva ko bakoze bikanabaha imbaraga zo gukora cyane.
Ku ruhande rw'abanyeshuri bahembwe, barimo Mucyo Egide na Hagumamahoro Eric bagize bati "twishimye kubona baduhemba, kandi n'ababyeyi bacu byabateye ishema mu bandi, ibi bizatuma twigana umwete ndetse nabagenzi bacu batabashije gutsinda bagire ishyaka ryo kwiga cyane kugira ngo na bo bazahembwe mu gihe kizaza".
Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bishimira kuba bafite ishuri nk'iri mu karere kabo, ribahesha ishema mu musaruro Dore ko aka karere gasanzwe gafatwa nk'igicumbi cy'uburezi. Yashimye kuba barahaye ibihembo abitwaye neza avuga ko bifasha n'abandi gushyiramo imbaraga. Yasabye abaseminari kwirinda kurangara ahubwo bakumva inama bagirwa kuko byose ari kubw'inyungu zabo. Yabasabye kandi kugira intego anabizeza ubufatanye mu izina ry'Ubuyobozi bw'akarere.
Padri Jean Dedieu HABANABASHAKA Umuyobozi wa Seminari nto ya Karubanda yavuve ko mu kwizihiza uyu munsi mukuru wo guhimbaza Bikiramaraya utasamanywe icyaha,no kwizihiza isabukuru yimyaka 60 Seminari ishinwe, banatekereje gushimira abarezi n'abanyeshuri bitwaye neza mu ruhame mu gihe mbere babikoraga hagati yabo ubwabo, ubu bikaba byakozwe bagamije kugira ngo ababyeyi bamenye uko abarimu bahagaze mu kwigisha abana no gutsindisha, kuko ubushobozi bwose bafite babubahabwa n'ababyeyi bityo ko bashatse kugira ngo na bo babasangize ku nstinzi y'abana babo mu ruhame, ndetse avuga ko bifuza ko ubutaha bajya bafatanya n'ababyeyi guhemba abarimu batsindishije neza kugira ngo ibihembo byiyongere ku buryo uzajya ahiga abandi yajya agabirwa inka. yavuze ko kandi Bishimira umusaruro bamaze kugeraho n'ubwo bataragera ku kigero bifuza, kuko bagikataje kugira ngo bakomeze kuba isonga mu y'ayisumbuye.
Seminari nto ya Karubanda irererwamo abaseminari 427, ikaba Ifite abarimu 23, abapadiri 7 n'abakozi bunganira 34. Umwaka ushize wa 2021-2022 abaseminari bakoze ikizamini cya Leta bari 81 batsinda ku kigero cya 45.5/54 aho 18 muri bo bujuje amasomo yose.
Abitabiriye ibi birori ni; Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Musenyeri Gahizi jean Marie Vianney, padri ushinzwe Seminari nto ya Nyumba muri Diyosezi ya Ruhengeri ,Umuyobozi wakarere ka Huye Ange Sebutege, abapadri batandukanye batarutse muri Paruwase zitandukanye, ababyeyi nabantu bize muri Seminari.
Inkuru yanditswe na Marie Jeanne UMUTONI
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.