Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Radio Maria Rwanda yatsinzwe na Paruwasi Gishaka mu mukino w'isabukuru y'imyaka 19

Kuri uyu wa 20 Kanama 2023, Radio Maria Rwanda yakinnye na paruwasi ya Gishaka umukino w'ubusabane mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 19 ishinzwe.

Radio Maria Rwanda yatsinzwe na Paruwasi Gishaka mu mukino w'isabukuru y'imyaka 19
Radio Maria Rwanda yatsinzwe na Paruwasi Gishaka mu mukino w'isabukuru y'imyaka 19

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Paruwasi ya Gishaka, nyuma y'Igitambo cya Misa yahuje abakristu b'iyi paruwasi n'abayobozi, abakozi n'abakorerabushake ba Radio Maria Rwanda.

Uyu mukino waranzwe n'ishyaka ku mpande zombi haba mu kibuga no hanze dore ko abakristu bari baje ku kibuga kwihera ijisho abanyamakuru bakunda bajyaga bumva nyamara batarababona n'amaso.

Nyuma yo guhatana ku mpande zombi umukino warangiye paruwasi ya Gishaka itsinze Radio Maria ibitego 10 kuri 2.

Muri uyu mukino Radio Maria yakomeje kugaragaza ubushake n'umurava ari na byo yakesheje kubona ibitego bigera kuri 2 muri uyu mukino.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose