Richard Kuuia Baawobr wo muri Gana yabaye Karidinali n'ubwo indwara yamubujije kwitabira umuhango yagombaga guherwamo ubu butumwa
Karidinali Richard Kuuia Baawobr wo muri Gana n'ubwo atitabiriye umuhango yagombaga guherwamo ubu butumwa, kubera indwara y'umutima, ni umwe mu banyafurika babiri bahawe ubukaridinali tariki 27 Kanama 2022 i Roma akaba ntawundi muhango azakorerwa.
Tariki 27 Kanama 2022, mu gikorwa cyo gushyiraho abakaridinali 20 bashya, Papa Fransisiko yatangaje ko Karidinali Richard CUUIA atabashije kwifatanya n'abandi kubera indwara y'umutima.
Yagize ati "Mbere yo gusoza nagira ngo mbabwire ko Karidinali Richard Kuuia Baawobr, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Wa, ejo ubwo yageraga i Roma, yumvise atameze neza ajya kwa muganga basanga afite ikibazo cy'umutima maze ashyirwa mu bitaro. Tumusabire. Yakabaye ari kumwe natwe muri aka kanya ariko ntibyakunze kuko ari mu bitaro".
Nk'uko biteganywa n'amabwiriza agenga ishyirwa mu rwego rw'abakaridinali, iyo Papa yemeje ko umuntu ashyirwa mu rwego rw'abakaridinali, yitwa Karidinali watowe kugera ubwo hazaba umuhango w'ishyirwa mu rwego rw'ubukaridinali ari na bwo uwatowe aba Karidinali byuzuye.
Nyuma y'aho Karidinali Richard atabashije kwitabira uyu muhango, hari abibajije uko bizagenda. Bibaza niba azakorerwa umuhango wihariye ku giti cye kugira ngo abone kuba karidinali cyangwa niba akiri Karidinali watowe kugera ubu.
Nk'uko amabwiriza agenga ishyirwa mu rwego rw'abakaridinali abiteganya, iyo umukaridinali watowe atabashije kwitabira umuhango wo kugirwa Karidinali ntibimubuza kuba Karidinali igihe uwo muhango ubaye n'ubwo yaba atawitabiriye.
Karidinali Baawobr yatorewe kuba karidinali tariki 29 Gicurasi 2022, yongera no gutorerwa kuyobora ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari tariki 30 Nyakanga 2022, mu Nama y'Inteko rusange ya 19 y'iri huriro yabereye mu gihugu cya Gana.
Uyu mukaridinali ubu ugize imyaka 63, ni umwe mu bakaridinali babiri bakomoka ku mugabane w'Afurika bagizwe abakaridi uyu mwaka. Uretse Karidinali Richard Baawobr undi munyafurika wagizwe karidinali akaba ari Karidinali Peter Ebere Okpaleke wa Diyosezi Ekwulobia (CADEK) muri Nijeriya. Karidinali Richard Baawobr kandi aje asanga undi mukaridinali w'umunyagana witwa Peter Kodwo Appiah Turkson, ubu ukuriye ikigo cya Papa gishinzwe ubumenyi n'inozamubano.
Nk'uko byatangajwe na Padiri Dieu-Donne Kofi Davor ushinzwe itumanaho mu nama y'Abepiskopi muri Gana, kugera ubu Karidinali Richard arimo koroherwa. Nk'uko we ubwe yabitanarije perezida w'Inama y'Abepiskopi muri Gana, mu kiganiro bagiranye kuri telefpni".
Padiri Davor akomeza avuga ko abakristu bamutegerezanyije igishyika, dore ko byari biteganyijwe ko azasoma Misa yo gushimira Imana tariki 24 Nzeri 2022, n'ubwo iyi gahunda ishobora guhinduka bitewe n'igihe azagarukira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.