Ruhango yatangaje icyadindije imirimo yo kubaka Ikibaya cy'Amahoro
Mu birori byo guhimbaza Icyumweru cy'impuhwe z'Imana, Ubuyobozi bw'Ikibaya cy'Amahoro mu Ruhango bwatangaje icyadindije imirimo yo kubaka iki kibaya yari iteganyijwe gutangira muri Nyakanga 2024.
Uwamariya Caritas, umwe mu bagize itsinda ryo gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ikibaya, yagaragaje ko abakristu bamwe bakomeje kwibaza impamvu imirimo yo kubaka idatangira bakaba bakomeje kwicirwa n'iziba n'imvura muri iki kibaya ndetse ntibabashe no kwinjira neza mu isengesho kubera imitaka baba bitwikira umwanya ku wundi.
Yagize ati"Hashize igihe tubwirwa ko iki kibaya kizubakwa ku buryo kuba twavanwa mu isengesho bya hato na hato n'izuva cyangwa n'imvura byarangira. Abenshi twibaza icyabuze ngo iki kibaya cyubakwe."
Uwamariya yakomeje asubiza iki kibazo cyibazwa na benshi avuga ko hatabaye ah'ubushake buke ahubwo ko havutse ikibazo cy'ubutaka bwo kubakaho bikadindiza imiririmo yagombaga gukorwa.
Ati"Igishushanyo cyamaze gukorwa, bigaragara ko ubutaka bw'ingoro budahagije kugira ngo igishushanyo gikorwa. Byasabye rero uko hashakishwa uburyo ubutaka bwakongerwa. Urwo rugendo rwo gushaka kongera ubutaka rwaragoranye kandi rutwara igihe kirekire."
Yakomeje agira ati"Ubuyobozi bw'ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe bwegereye nyirubutaka kugira ngo dusabe ko yatwongerera. Mu ntangiriro yasabaga miliyoni 100. Mu gihe turi kugira ngo habe haba ubwumvikane ati ahubwo ntabwo zikiri 100 ni miliyoni 350. Mu gihe tugishaka uko twakumvikana ati ahubwo ni 500 kandi akazishyurwa mu madorali. Murumva ko harimo amananiza. Ni yo mpamvu navuze ko icyo gice cyatwaye umwanya kandi kikagorana.
Uwamariya yakomeje avuga ko nyuma yo guhura n'iki kibazo, ubuyobozi bw'Ingoro, Diyosezi ya Kabgayi, Komisiyo yo kubaka ikibaya cy'Amahoro n'akarere ka Ruhango bumvikanye ko hagiye gukorwa ikindi gishushanyo mbonera kijyanye n'ubutaka maze hakazakoreshwa ubutaka busanzwe bw'ingoro gusa.
Uwamariya yijeje abakristu ko kuri ubu iki kibazo cyari cyaradindije imirimo y'ubwubatsi kuri ubu cyabonewe umuti abibutsa kongera imbaraga mu gutanga umusanzu kuko iki kibaya kizubakwa na buri wese ugihuriramo n'impuhwe z'Imana.
Umushinga wo kubaka Ikibaya cy'Amahoro watangijwe mu mwaka wa 2014. Kuva aho utangirijwe kugera ubu hamaze gukorwa byinshi birimo: gushyiraho Inzobere mu bwubatsi, gukora igishushanyo mbonera, gukora inyigo y'ubutaka kugira ngo harebwe ko igishushanyo kiberanye n'ubutaka, hashyizweho kandi itsinda ryihariye rizafasha mu mushinga wo gutunganya iki kibaya rigizwe na Komisiyo eshanu: Komisiyo y'ubwubatsi, komisiyo y'umutungo, Komisiyo yo gushishikaza, Komisiyo y'Isengesho na Komisiyo y'Ubugenzuzi, hatangiwe kandi gukusanywa inkunga, hakozwe kandi n'imirimo yo kuzitira, kubaka Altari, hangari n'ubwiherero.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.