Rusizi: GS St Bruno Gihundwe A yizihije imyaka 102, abanyeshuri bakicara ku misambi kubera ubucucike n' ibura ry’intebe
Iri shuri ryatangiye mu 1924 rifite ibyumba bine byubakishijwe ibyatsi, ubu rifite ibyumba 55 bigezweho, ariko ubucucike bw’abanyeshuri bukomeje gutuma bamwe biga bicaye ku misambi.
Ibi byagarutsweho ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo iri shuri riherereye mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, ryizihizaga imyaka 102 rimaze rishinzwe, byahuriranye no guhimbaza umunsi mukru wa Mutagafu Bruno ryaragijwe.
Iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 1924 rifite ibyumba bine byubakishijwe ibyatsi. Mu myaka 102 rimaze, ryagiye ryaguka ku buryo ubu rifite ibyumba 55 by’amashuri byubatswe mu buryo bugezweho.
Nubwo abarezi n’abanyeshuri bishimira iri terambere, bavuga ko hakiri ikibazo gikomeye cy’ubucucike, kuko umubare w’abanyeshuri urenze ubushobozi bw’ibyumba n’ibikoresho bihari.
Kugeza ubu, GS St Bruno Gihundwe A ifite abanyeshuri 4,166, barimo 668 biga mu mashuri y’inshuke, 2,530 mu mashuri abanza na 968 mu mashuri yisumbuye. Bose bigira mu byumba 55, bigishwa n’abarezi 99.
Ibi bivuze ko, ugereranyije, icyumba kimwe gishobora kuba kirimo abanyeshuri bagera kuri 76, nubwo ubuyobozi buvuga ko hari amasomo yigamo abanyeshuri 120 mu gitondo, abandi 120 bakiga nyuma ya saa sita.
Beatrice Nyiraharerimana, umwarimu umaze imyaka 33 yigisha muri GS St Bruno Gihundwe A, avuga ko nubwo yishimira aho ishuri rimaze kugera mu myaka 102, ubucucike bw’abanyeshuri bukomeje kuba ikibazo.
Ati “Ishuri ryatangiye rifite ibyumba byubakishijwe ibyatsi, nyuma biza kuvaho, byubakwa mu byondo n’imbaho, ukabona n’isuku yaho yari igoye. Ubu rero turishimira ko isuku imeze neza kuko ubu dufite ibyumba bigezweho.”
Yakomeje agira ati “Ariko ibyumba dufite ubu ntabwo bihagije ugereranyije n’umubare munini w’abanyeshuri bagana iri shuri. Ni benshi cyane pe.”
Abanyeshuri bicara ku misambi kugira ngo badasubira mu ngo abandi bakagana iy’imihanda
Umuyobozi wa GS St Bruno Gihundwe A, Padiri Silas Bikorimana, avuga ko mu myaka 102 iri shuri rimaze, hari byinshi ryagezeho, ariko ubucucike bukabije bw’abanyeshuri bukaba ari imwe mu mbogamizi zikomeye rifite.
Ati “Biragaragara ko dufite ubucucike bukabije. Iyo ni imbogamizi ya mbere, kuko iyo abana biga bacucitse ntabwo babasha kumenya neza, na mwarimu ntabitaho neza uko bikwiye.”
Padiri Bikorimana avuga ko ubucucike bwateje n’ikibazo cy’ibura ry’intebe, ku buryo hari abanyeshuri bicara ku ntebe ndende zitagira aho kwegamira zizwi nka bar stools, abandi bakicara ku misambi.
Ati “Kugeza ubu ubucucike bukabije bwatumye habaho ikibazo cy’ibura ry’intebe, aho usanga abanyeshuri bamwe bicara ku ntebe zitagira aho kwegamira kandi ndende (bar stools), abandi bakicara ku misambi.”
Ibi bituma abanyeshuri barangazwa no gushaka uburyo bwo kuringaniza ibirenge, kandi ibyo bigaragaza neza ko ikibazo cy’intebe muri iri shuri gikeneye gukemurwa vuba kugira ngo ireme ry’uburezi ridahungabana.
Yakomeje agira ati “N’iyo baba bacucitse mu ishuri ariko bafite n’intebe, ikibazo kiba ari gito. Kugeza ubu tugira n’abicara ku ntebe za bar, tukagira n’abicara ku misambi.”
Padiri Bikorimana avuga ko nubwo kwicara ku misambi atari uburyo bwifuzwa mu myigire, ishuri ryabifashe nk’uburyo bwo gukomeza kwakira abana bose bifuza kwiga, aho kubasubiza mu ngo kubera kubura aho bicara.
Ati “Ntabwo umuntu yatinya kubivuga kuko ni ikibazo dufite, ariko ibyo ni muri bya bisubizo tuba twishakamo. Aho kugira ngo umwana yicare mu rugo cyangwa ajye mu muhanda, akaguma mu giturage ntiyige, yaza tukamwakira, akicara ku musambi akigishwa.”
Uyu muyobozi avuga ko intego ari uko nta mwana wifuza kwiga asubizwa mu rugo kubera ko ishuri ryabuze umwanya cyangwa intebe.
Ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’amasomero y’abakuze mu Karere ka Rusizi, Habineza Florien, ari witabireye umunsi wo guhimbaza isabukuru y’imyaka 102 ya GS st Bruno Gihundwe A, avuga ko ubwinshi bw’abanyeshuri muri iri shuri butuma hakenewe irindi shuri ryunganira iri, aho gukomeza kongera inyubako muri iri shuri ryonyine.
Ati “Gusura abarimu 90 mu mashuri, ugafata umwanya uhagije wo gukurikira uko bigisha, ukabaha n’inama, sinzi ko n’igihembwe cyarangira bose wabanyuzemo. Ni yo mpamvu rero Minisiteri y’Uburezi itanga inama ko aho ikigo cyarengeje abana 1,500 cyangwa 2,000, aho gukomeza kubaka muri icyo kigo, tuba dukwiye gushaka hafi aho tukahashyira ikindi kigo gishya.”
Habineza avuga ko iyo abana babaye benshi cyane mu kigo kimwe, bishobora kugira ingaruka ku mikorere yacyo, by’umwihariko ku buryo abarimu bakurikirana abanyeshuri n’uburyo imyigire itangwa.
Ku kibazo cy’intebe nke n’ibindi bikoresho byagaragajwe muri iri shuri, yavuze ko Akarere ka Rusizi kazakomeza gushaka ibisubizo. Ati “Ibibazo bindi byagaragajwe birimo intebe na byo Akarere kazakomeza kubikoraho, kuko ntabwo tuzubaka gusa, ahubwo n’ibyo bikoresho bizashakishwa bishyirwemo ndetse n’ibishaje bisimburwe.”
GS St Bruno Gihundwe A ryitiriwe Mutagatifu Bruno, rikaba riri mu mashuri ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ifatanya na Leta y’u Rwanda ku bw’amasezerano. Kuva mu 1924, ubwo ryatangiraga rifite ibyumba bine byubakishijwe ibyatsi, kugeza mu 2026, iri shuri rimaze kugira ibyumba 55 by’amashuri byubatswe mu buryo bugezweho.
Ariko uko umubare w’abanyeshuri ukomeza kwiyongera, ikibazo cy’ubucucike n’ibikoresho, cyane cyane intebe, kiracyari imbogamizi ku myigire. Kuba hari abanyeshuri bicara ku misambi, nk’uko ubuyobozi bw’ishuri bubivuga, ni igisubizo cy’igihe gito ishuri ryishakiye kugira ngo rikomeze kwakira abana bashaka kwiga aho kubasubiza mu ngo.
Abayobozi b’ishuri n’Akarere ka Rusizi bavuga ko hakenewe ibisubizo birambye birimo kongera ibikoresho by’abanyeshuri ndetse no kubaka andi mashuri hafi y’ahari abana benshi, kugira ngo ubucucike bugabanuke kandi ireme ry’uburezi rikomeze kubungabungwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.