Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Seminari Nkuru ya Rutongo itangiranye umwaka inyubako nshya

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, Seminari Nkuru ya Rutongo yatangije ku mugaragaro umwaka w'Amashuri wa 2024/2025 inataha inyubako nshya yise "CASA FRANCESCO".

Seminari Nkuru ya Rutongo itangiranye umwaka inyubako nshya
Seminari Nkuru ya Rutongo itangiranye umwaka inyubako nshya

Iyi nyubako yubatswe ku Nkunga Papa Fransisiko yahaye Abepiskopi bo mu Rwanda ubwo bari mu ruzinduko rw'u Butumwa i Vatikani tariki 10 Werurwe 2023.

Mu butumwa Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yahaye Kinyamateka, yatangaje ko ubwo Abepiskopi bo mu Rwanda

bari muri "Visite Ad Limina" babwiye Papa Fransisiko ko mu Rwanda hari abasore benshi bashaka kuba Abasaserdoti ariko Kiliziya yo mu Rwanda ikaba ibabazwa no kuba idashobora kubakira bose.

Nk'uko Karidinali Kambanda akomeza abivuga, Abepiskopi batanze urugero kuri Seminari Nkuru ya Rutongo aho inyubako zabaye ntoya; Banageza kuri Papa Fransisiko ikifuzo bafite cyo kuyagura kugira ngo ibashe kwakira Abafaratiri benshi.

Papa Fransisiko yakiriye bwangu iki cyifuzo, ahita anatanga inkunga yubatse iyi nyubako yatashwe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024.

Mu izina ry'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Karidinali Kambanda ashimira Papa Fransisiko wumvise ikibazo Abepiskopi bamugejejeho mu butumwa bwo gutegura Abapadiri b'ejo. Avuga ko aba bapadiri batazakora ubutumwa mu Rwanda gusa ahubwo bazagirira n'akamaro ibindi bihugu.

Igikorwa cyo gutaha iyi nyubako izakoreshwa nk'icumbi ry'Abafaratiri cyitabiriwe na Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda wari kumwe na Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro.Iki gikorwa kandi cyanahujwe no gutangiza umwaka w'amashuri wa 2024/2025 mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Yagize ati "Muri iki gihe dusabwa no gutegura abapadiri dushobora kohereza no mu bindi bihugu bidafite abapadiri ngo na bo Ivanjili ibagereho nk'uko natwe Abamisiyoneri bayitugejejeho. Kuko Kiliziya ari imwe ku isi, dusabwa natwe kuba twafasha abandi tubagezaho Inkuru Nziza. Ni yo mpamvu rero iyo hari abashaka kuba abapadiri bujuje ibyangombwa kudashobora kubakira biratubabaza."

Tariki 15 Nzeri 2023 ni bwo iyi nyubako yatangiye kubakwa, bikaba biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro tariki 24 Ukwakira 2024.

Iyi nyubako yahawe izina rya "CASA FRANCESCO", igizwe n'ibyumba 31 bizacumbikira Abafaratiri 28, Abapadiri 2 n'icyumba cyagenewe Abashyitsi.

Padiri Nizeyimana Marc, Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Rutongo, aganira na Kinyamateka yatangaje ko iyi nyubako yitezweho kuzakemura ikibazo cy'ubuke bw'ibyumba abafaratiri bacumbikamo, dore ko kuri ubu hari abararaga ari babiri mu cyumba. Izafasha kandi iyi Seminari kwakira Abaseminari bagera kuri 92 buri wese afite icyumba cye.

Kuri ubu Seminari Nkuru ya Rutongo ifite Abaseminari 85. Iyi nyubako ikazayiha ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 92 buri wese afite icyumba cye.

Iyi nyubako yahawe izina rya "CASA FRANCESCO" isanze izindi nyubako 8 zo gucumbikira Abafaratiri zihasanzwe zifite amazina ajyanye n'amabara yazo: Bâtiment rouge, Bâtiment bleu, Bâtiment orange, Bâtiment gris, Bâtiment jaune, na Bâtiment vers. Hari kandi bâtiment à étage na Nouveau bâtiment.

Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro yafunguye ku mugaragaro CASA FRANCESCO
Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro yafunguye ku mugaragaro CASA FRANCESCO
Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda aha umugisha Iyi Nyubako
Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda aha umugisha Iyi Nyubako
Abafaratiri bakiranye ibyishimo inyubako nshya bahawe na Papa Fransisiko
Abafaratiri bakiranye ibyishimo inyubako nshya bahawe na Papa Fransisiko
CASA FRANCESCO ifite ubushobozi bwo kwakira 31 buri wese afite icyumba cye
CASA FRANCESCO ifite ubushobozi bwo kwakira 31 buri wese afite icyumba cye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose