Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Seminari nto ya Gikongoro yabonye Indashyikirwa ku nshuro ya mbere abanyeshuri bayo bakoze ikizamini cya Leta

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Ukuboza 2023, nibwo Emile Cyubahiro usoje amashuri yisumbuye mu Iseminari into yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II Gikongoro yatangajwe nk'uwahize abandi mu masomo ya siyansi.

Seminari nto ya Gikongoro yabonye Indashyikirwa ku nshuro ya mbere abanyeshuri bayo bakoze ikizamini cya Leta
Seminari nto ya Gikongoro yabonye Indashyikirwa ku nshuro ya mbere abanyeshuri bayo bakoze ikizamini cya Leta

Ibi byatangajwe na Ministeri y'uburezi ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA) mu muhango wo gutangaza amanota y'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wamashuri 2022-2023.

Cyubahiro wahize abandi mu masiyansi, asoje mu gashami k'Imibare, Ubutabire n'Ibinyabuzima (MCB).

Ibihembo yahawe ni igikombe yahawe n'Umuryango wa Afurika y'Ibirasirazuba ndetse na mudasobwa yahawe na Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC).

Seminari nto ya Gikongoro yagize umwana wahize abandi ni ku nshuro ya mbere abana bigamo bakora ikizamini cya Leta kuko iyi seminari yashinzwe ku wa 23 Mutarama 2017.

Umuyobozi wa Seminari nto ya Gikongoro, Myr Eugene Dushimurukundo yavuze ko kugira umwana wa mbere ku nshuro ya mbere bakoze ikizamini cya Leta, bishingiye ku mihigo isanzwe muri iri shuri.

Ati "Ubu tugiye kongera umurego mu ntambwe z'imihigo kuko bitweretse ko hari ibindi bishoboka."

Myr Dushimurukundo yavuze ko ibanga ryabo rishyingiye ku mikoranire myiza kandi ihorano hagati ya seminari n'ababyeyi babana, za paruwasi bavukamo, ndetse no gutoza abana indangagaciro n'imyitwarire bikwiye.

Yakomeje avuga ko kandi batoza abana kumenya gukoresha neza igihe muri byose [mu masomo, mu myidagaduro kuruhuka nibindi]

Nk'abantu yemeza ko bafite uruhare rukomeye mu musaruro mwiza wa Seminari nto ya Gikongoro, Myr Dushimurukundo yashimiye abarimu ndetse abasaba gukomeza kuba ku ruhembe rw'umuheto mu musaruro mwiza w'iyi seminari.

Ati "Abarimu turabasaba gutegura neza amasomo yabo, bakayatanga batera abana inyota yo kumenya, no kubahiriza gahunda uko yateguwe yose."

Yakomeje ati "Ababyeyi nabo ndabahamagarira kuba bugufi bw'abana babo, bakamenya umusaruro umwana agize igihembwe ku kindi, aho umwana atsikiye tugafatanya twese [abarezi, ababyeyi, abayobozi] kugira ngo umwana asubire ku musaruro mwiza."

Uretse Seminari nto ya Gikongoro kandi, mu banyeshuri 17 bahembwe ko bahize abandi ku rwego rw'igihugu, 10 muri bo [bangana na 58.8%] baturutse mu bigo bya Kiliziya Gatolika ndetse n'ibyo Kiliziya ifatanya na Leta kubw'amasezerano.

Ibyo bigo ni Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo II ya Gikongoro, Koleji ya Kristu Umwami i Nyanza, TTC Save [ifite abana batatu bahembwe], TTC Zaza, Mibirizi St Augustin TVET, St Mary Dominica Mazzarello TSS, na HVP Gatagara TVET [ifite abana babiri bahembwe].

Aganira na Kinyamateka.rw, Padiri Lambert Dusingizimana, Umunyamabanga mu biro bishinzwe uburezi mu Nama nkuru y'Abepiskopi yavuze ko bishimiye umusaruro w'imitsindire y'ibigo bya kiliziya n'ibyo ifatanya na leta kandi ko intumbero ya Kiliziya ari ugukomeza kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.

Yagize ati "Kiliziya ntishaka gusubira inyuma mu burezi, intego ishyize imbere ni ugukomeza kwimakaza uburezi bufite ireme kandi budaheza. Kuba ibigo bya kiliziya bitsindisha cyane nta rindi banga uretse gukundisha abana gusenga no kwiga kandi bagahabwa n'umwanya wo kwidagadura bakaruhuka."

Padiri Dusingizimana yongeyeho ko indangagaciro abana biga mu mashuri ya Kiliziya batozwa ari kimwe mu bibafasha kwitwara neza.

Ati "Abana batozwa indangagaciro z'umukristu, [kugira ikinyabupfura, gukundana bigamije gufashanya...] kwirinda ibiyobyabwenge n'izindi ngeso mbi."

Padiri Dusingizimana yasoje ashimira abarezi bitangira ubutumwa bwo kurera, bakabikora nk'ubutuma aho kuba akazi ndetse aboneraho no kubashishikariza kurushaho kunoza uburezi batanga.

Muri uyu mwaka byagaragaye ko abahungu batsinze ku kigero cyo hejuru ugereranyije n'abakobwa.

Muri uyu mwaka w'amashuri usoje, abanyeshuri bari biyandikishije gukora ikizamini ni ibihumbi 80892 mu byiciro by'Ubumenyi rusange, Tekiniki n'Inderabarezi, gusa ababashije gukora ikizamini ni ibihumbi 80525 bangana na 99.5% byabari biyandikishije.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose