Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Seminari Nto ya Karubanda igiye gutangiza umushinga wo kubaka inzu y'imikino y'intoki izwi nka Gymnase

Mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru, tariki 20 Gicurasi 2025, Umuyobozi wa Seminari ya Karubanda yatangaje ko iyi Seminari igiye gutangiza umushinga wo kubaka inyubako ikinirwamo imikino y'intoki ya Gymnase, uyu mushinga ukazatangizwa ku mugaragaro mu marushanwa ya Memorial Rutsindura azaba tariki 24-25 Gicurasi 2025.

Seminari Nto ya Karubanda igiye gutangiza umushinga wo kubaka inzu y'imikino y'intoki izwi nka Gymnase
Seminari Nto ya Karubanda igiye gutangiza umushinga wo kubaka inzu y'imikino y'intoki izwi nka Gymnase

Padiri Jean de Dieu Habanabashaka yagize ati"kimwe mu bintu bishyashya tuzakora ni uko tuzatangiza igikorwa cyo kwiyubakira Gymnase. kuri 25 Gicurasi 2025, tuzabitangiza ku mugaragaro, ku buryo mu myaka ya hafi tuzaba dufite ibyo twagezeho."

Padiri Jean de Dieu avuga ko iyi Gymnase izaba igisubizo cy'ibibazo abakoreshaga ibibuga byo mu Iseminari bahuraga na byo birimo: kwicwa n'izuba cyangwa se imvura, byatumaha imikino ihagarara. Avuga kandi ko iyi Gymnase izafasha n'abazajya bifuza gukina mu masaha ya nijoro.

Padiri Jean de Dieu yakomeje asaba abafatanyabikorwa gufatanya kugira ngo batere iyo ntambwe yo kwiyubakira inzu izajya iberamo imikino itandukanye mu Iseminari.

Ubuyobozi butegura irushanwa rya Memorial Rutsindura kandi bwatangaje ko kuri iyi nshuro aya marushanwa azaba arimo udushya twinshi harimo : kuba ikipe izegukana irushanwa ku makipe yo mu cyiciro cya mbere izahembwa Miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda; Kuba mu irushanwa harongerewemo ibindi byiciro birimo abari n'abategarugori n'icyiciro cya Kaminuza; kuba umubare w'amakipe azitabira warazamutse ukagera ku makipe 62 ari mu byiciro 11.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose