Seminari Nto ya Karubanda yahimbaje Bikira Mariya Utasamanywe Icyaha
Kuri uyu wa 08, Ukuboza, 2023 muri Seminari nto ya Karubanda, ku nshuro ya 61 bizihije umunsi mukuru ngaruka mwaka wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha waragijwe iyi Seminari.
Uyu munsi mukuru wabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Gahizi Jean Marie Vianney, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Butare. Hari kandi Myr Eugene Dushimurukundo, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Gikongoro akaba n'Umuyobozi wa Seminari nto ya Gikongoro.
Mu butumwa bwa Myr Gahizi Jean Marie Vianney yavuze ko iyi Seminari kuva ishingwa na Musenyeri Yohani Baptiste Gahamanyi yahise ayiragiza umubyeyi Bikira Mariya, wa mubyeyi turonkeramo ingabire z'Imana, umubyeyi utuvuganira iyo twakosheje cyangwa twatannye akadukebura, utugira inama nziza kandi wifuza ko tuzikurikiza, iyo dupfukamye tuvuga tuti dukunde dushime Bikira Mariya nyirimpuhwe, aba atwumva, atubereye aho tutari, afite ububasha tudafite ariyo mpamvu dukwiye kumwiyambaza.
Yashimiye abaseminari bose bahanyuze abasaba gukomeza umurava baragijwe no kubera urugero barumuna babo, kugira ngo nabo bazakure bagere aho nabo bageze. Yasabye kandi abarimu kuba ababyeyi badatoza gusa ubumenyi ahubwo bagatoza gukunda Umurimo kandi bakawukora ukanoga, yabashimiye ubwitange bagira. Mu izina rya Diyosezi yashimiye abayobozi b'iyi Seminari uburyo bafasha abaseminari gutsinda haba mu masomo, mu mikino inyuranye bakina, no mu myitwarire.
Yasabye abana kumvira ababarera kuko bazaba bumviye umwepiskopi wahabashyize, n'umubyeyi Bikira Mariya biragije, abibutsa ko batari mu kigo ahubwo bari mu rugo.
Yashimiye ababyeyi bemeye kubaragiza abana babo, kandi abizeza ko bazakomeza kubafasha ariko na bo babigizemo uruhare. Ybasabye ko igihe bari mu biruhuko bakwiye kubitaho no kuzirikana ko mu bana babo harimo abasaseridoti b'ejo hazaza, abarimu, abayobozi mu rwego rw'Igihugu kandi ibyo bitakunda umubyeyi atamubereye Umwarimu wa mbere, kuko bavuga ko umuco umwana awonka mu mashereka y'umubyeyi.
Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, Umuyobozi wa Seminari nto ya Karubanda mu ijambo rye yavuze ko abana 467 bafite mu Iseminari bose batsinda neza, ndetse bikunze no kugaragarira mu bizamini bya leta. Yashimiye ababyeyi uburyo bakomeza gufatanya babashyigikira, ashimira abarezi babigiramo uruhare ndetse asaba abaseminari gukomeza gutuma Seminari iba isonga y'ayisumbuye koko binyuze mu musaruro w'amanota babona.
Umunyeshuri uhagarariye abandi yavuze ko aho barererwa ari urugo rwiza kandi rubatoza byuzuye mu buryo bwa Roho no ku mubiri. Yashimiye ubuyobozi bwa Seminari bubaba hafi bukabitaho muri byose. Mu izina rya bagenzi be, yijeje abitabiriye ibirori ko bazakomeza gukora cyane, kugira ngo barusheho kuba isonga y'ayisumbuye.
Bakundukize Emmanuel, Umwalimu muri iyi Seminari yifurijwe yubile y'imyaka 25 amaze aharerera ndetse aranabishimirwa.Mu ijambo rye yashimiye umushumba wa Diyosezi ya Butare, Myr Filipo RUKAMBA kuba yaramutekerejeho nk'umuntu umaze imyaka 25 akorera Diyosezi. Mu izina rya bagenzi be yavuze ko bishimira kurerera muri Seminari, bakishimira agaciro bahabwa, akavuga ko bibatera n'imbaraga zo gukora cyane.
Uhagarariye abarerewe muri Seminari (ASEVIF) yavuze ko uyu ari umunsi ukomeye kuri bo, cyane ko kugaruka mu rugo aho bigiye indangagaciro ari ishema kuri bo.
Ati "iyo uhavuye ntuhavana Umutima, ndashimira ubuyobozi bwa Seminari, uburyo Iseminari ihiga kandi igahigura, Natwe twiyemeje gukomeza gushyigikira barumuna bacu ngo bagere ikirenge mu cyacu ndetse banarenzeho".
Umuyobozi w'akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Kamana Andreé, yashimiye impano abana bifitemo abifuriza gukomeza gutwara bibe ishema kuri Seminari no ku Karere ka Huye.
Muri ibi birori, Seminari yahaye ishimwe abarimu n'abanyeshuri bakomeje kuyihesha ishema haba mu bizamini bya Leta n'ibindi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.