Seminari ya Karubanda irasaba abatsindiye kuyigamo mu mwaka wa 2023/2024 kwitegura neza bakazaza kuyifasha guhora ku isonga
Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023, ni bwo ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda bwashyize ahagaragara amanota y'abatsinze ikizamini kibemerera kwinjira mu mwaka wa mbere w'iyi Seminari mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024, busaba abatsinze kwitegura neza bakazaza gufasha Seminari guhora ku isonga nk'uko yabyiyemeje.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye n'umuyobozi wa Seminari nto ya Karubanda, Padiri Jean de Dieu Habanabashaka yavuze ko mu kwezi kwa 4 taliki ya 3 ari bwo ikizamini cyakozwe, hakorwa isomo ry'Iyobokamana, Imibare n'Icyongereza.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gutangaza amanota, kwiyandikisha bizatangira ku wa 01 Kanama 2023 kugeza ku wa 31 Kanama 2023, yasabye ababyeyi b'abana batsinze kwibutsa abana babo ko ishuri bagiye kwigamo ritandukanye n'andi mashuri mu bwenge no mu muhamagaro cyane ko ari ishuri ritegura Abasaseridoti.
Padiri kandi yasabye abapadiri bakuru b'amaparuwasi afite abana batsinze kubategura babasobanurira Iseminari kuko bibafasha kuzaza gutangira ishuri bafite amakuru ahagije kuri Seminari n'uko uhiga yitwara bikabafasha guhita bakomeza amasomo bitabagoye.
Abana 300 baturutse mu maparuwasi 26 ni bo bakoze iki kizamini. 205 akaba ari bo batsinze naho Kirenga James akaba ari we waje ku mwanya wa mbere n'amanota 89,4.
Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, Umuyobozi wa Seminari ya Karubanda aganira na Kinyamateka yavuze ko ubwitabire bwari bushimishije haba mu maparuwasi yo mu Mijyi, ayo mu byaro ndetse n'abandi bagiye baturuka mu yandi madiyosezi. Avuga kandi ko bishimira ko buri paruwasi ifite nibura umwana umwe watsinze, cyane ko Umwepiskopi wabo musenyeri Filipo Rukamba akunda kubishishikariza buri Pruwasi ko bagomba gutegura abana hakiri kare kugira ngo haboneke abazabahagararira mu Iseminari. Yaboneyeho kwibutsa ko Intego ya Seminari ya Karubanda ari uguhora ku isonga, asaba abana batsinze gutangira kuyigira iyabo bakazaza gukomeza amateka n'imihigo iyi Seminari ikomeje kwesa.
Kirenga Kwizera James Wigaga mu kigo Ecole Saint Andre Gitarama wahize abandi, aganira na Kinyamateka yavuze ko yashimishijwe no kumva inkuru yuko yatsindiye kujya gukomereza mu Iseminari. Avuga ko abicyesha ababyeyi be banagize uruhare mu kumwandikisha. Yavuze kandi ko afite ingamba zo gukora cyane kugira ngo Icyizere ahawe ntikizamupfire ubusa.
Tuyisenge Claudethe, Umubyeyi w'umwana wahize abandi muri ibi bizami, yatangarije Kinyamateka ko bashimishijwe no kuba umwana wabo yatsindiye kujya kwiga muri Seminari. Avuga ko biteguye gukomeza gushyigikira umwana wabo no kumuherekeza mu buzima bwa Roho. Avuga ko ari amahirwe akomeye kuba umwana wabo agiye kwiga mu ishuri rizwi mu kurera neza mu buryo bwose.
Ati"kubona umwanya mu Iseminari ni ibintu bitoroshye. Ababyeyi bose baba bifuza kurerera mu Kigo cyiza, aho bizeye ko umwana azahakurira kandi akahabonera ibikwiye byaba ibya roho ndetse n'ibyumubiri aya akaba ari amahirwe akomeye mu muryango tugize mu muryango wacu."
Seminari nto ya Karubanda usibye guhora ku isonga mu bijyanye n'amasomo, yiyemeje no kuba ku isonga muri Siporo aho muri uyu mwaka banatwaye ibikombe byinshi byo ku rwego rw'akarere n'urw'Igihugu. Kuri ubu bakaba banafite ikipe ya Volleyball izahagararira Igihugu mu mikino ya FEASSSA izaba mu kwezi kwa kanama ikazabera mu Rwanda mu Karere ka Huye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.