"Simpamya ko hari uvuga ko gusenga ari bibi", Karidinali KAMBANDA avuga ku cyemezo cyo guhagarika by'agateganyo Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi gatolika mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru, yavuze ku cyemezo cyo guhagarika isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, avuga ko gishingiye ku mpamvu zo kwita ku mutekano w'Abahasengera.
Muri iki kiganiro yatanze ubwo yari akiva i Roma mu mihango yo gushyingura Papa Fransisiko no gutora Papa Lewo XIV, Karidinali Kambanda yatangarije abanyamakuru ko na we yamenye iby'iki cyemezo ariko ko agikurikirana ngo amenye impamvu cyafashwe.
Ati"Nabibonye mfunguye Telefoni mvuye mu ndege. Ntabwo ndamenya uko byagenze. Nkeneye kubanza kumva ababikurikiranye nkamenya icyabaye."
Karidinali Kambanda yakomeje avuga ko bishoboka ko habaye impanuka, bityo bikaba bikenewe kubanza kunoza uburyo bwo kwita ku mutekano w'Abahateranira.
Ahereye kuri aya makuru Karidinali Kambanda yasobanuye ko gusenga bidakwiye kubangamira umutekano kandi ko icyemezo cyafashwe kitagamije kubuza abantu gusenga.
Ati"Ibintu byo gusenga bisaba no kujijura abantu. Gusenga ni byiza ariko hari aho ubona hazamo gukoresha nabi amasengesho.Dukeneye kujijukirwa no gusenga by'ukuri."
Karidinali Kambanda yakomeje asaba abakristu kwirinda ubuyobe mu masengesho kuko ari byo byateye no kuba ibyemezo nk'ibi byaragiye bifatwa.
Ati"Umutekano ni ngombwa mu gusenga.Kugira ngo umuntu abe yahakomerekera cyangwa yahagwa byaba bibabaje.Gusenga ntabwo ari cyo kibazo ahubwo ikibazo ni umutekano w'Abantu."
Karidinali Kambanda yagarutse kuri bimwe mu bibazo by'ubuyobe mu masengesho byateye Leta gufata zimwe mu ngamba birimo: gusengera mu buvumo ndetse bamwe bakagwayo, ubutekamutwe n'iterabwoba mu nsengero,avuga ko ari byo abantu bakwiye gufatanya bagakosora.
Ati"Simpamya ko hari uvuga ko gusenga ari bibi ariko iyo hajemo kubikoresha nabi icyo gihe tuba tugomba gucayura urumamfu n'ingano."
Ibaruwa ya RGB yandikiwe umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ihagarika by'Agateganyo Isengesho ngarukakwezi na Ngarukamwaka ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango yagiye ahagaragara tariki 17 Gicurasi 2025. Iyi baruwa ikaba ivuga ko aya masengesho yahagaritswe kubera ko byagaragaye ko ahantu amasengesho
abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungaburanga umutekano n’ituze by’abahagana, bityo akaba ahagaritswe by'agateganyo kugera igihe hazafatwa ingamba zituma hatazongera
kubaho ibibazo byashyira abahasengera mukaga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.