Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Sinodi y'Abepiskopi yari kuzasorezwa I Roma umwaka utaha yongerewe igihe

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2022, Papa Fransisiko yatangaje ko Sinodi y'Abepiskopi yari iteganyijwe gusorezwa I Roma mu Kwakira 2023, yongerewe igihe ikazasozwa mu Kwakira 2024.

Sinodi y'Abepiskopi yari kuzasorezwa I Roma umwaka utaha yongerewe igihe
Sinodi y'Abepiskopi yari kuzasorezwa I Roma umwaka utaha yongerewe igihe

Mu isengesho ry'indamutso ya Malayika, ni bwo Papa Fransisiko yatangaje ko iyi Sinodi yongerewe igihe aho igice cya mbere gisoza kizaba tariki 4-29 Ukwakira 2023 naho icya nyuma kikaba mu Kwakira 2024 ku matariki atatangajwe.

Papa Fransisiko avuga ko impamvu zateye izi mpinduka ari uko kubera uburemera bw'ibizava muri iyi Sinodi hakenewe igihe gihagije cyo kubisuzuma. Avuga Kandi ko izi mpinduka zigendanye n'uko iyi Sinodi ibaye ku nshuro ya 16 yateguwe aho yakozwe nk'uburyo bwo kwitoza kugendera hamwe bityo n'icyiciro gisoza kikaba nacyo kigomba kuba urugendo aho kuba igikorwa runaka.

Itangazo ryasohowe n'ibiro bya Vatikani bishinzwe Sinodi rishimangira ko Sinodi igamije gufasha Kiliziya yose kwitoza kugendera hamwe ndetse akaba ari na byo byatumye igihe cya Sinodi cyongerwa kugira ngo Sinodi irusheho kuba umuco mu Kiliziya.

Sinodi y'Abepiskopi yatangiye mu Ukwakira 2021. Icyiciro cya mbere cy'iyi Sinodi kikaba cyarabaye ku rwego rw'amadiyosezi ubu hakaba hagezweho icyiciro cyo ku rwego rw'imigabane ari na cyo kizakurikirwa n'icyo ku rwego rw'isi kizabera I Roma.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose