Sr Immaculée Uwamariya yamuritse igitabo kitwa ‘’Urugo rwiza ni ijuru rito.’’
Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025 muri Centre Saint Vincent Pallotti, ubwo hahimbarizwaga umunsi w'Ijambo ry'Imana kimwe nk’ahandi hose mu gihugu, Abanyamuryango ba “Famille Esperance” bijihije isabukuru y’imyaka umunani Sr Immaculée Uwamaliya amaze atanga inyigisho ku mbuga nkoranyambaga, ndetse hanamurikwa igitabo yise ''Urugo Rwiza ni ijuru rito''.
Ni umunsi wabimburiwe no gusingiza Imana n’Umutambagiro wa Bibiliya ugamije kwereka abantu ko biyemeje kandi bazakomeza guhamya no gusakaza Ijambo ry'Imana mu bantu.
Famille Esperance nk’umuryango washinzwe na Sr Immaculee ugamije gufasha abifuza gushing ingo nawo wanejejwe n’umusanzu ukomeje gutangwa n’uwawushinze mu gufasha ingo.
Bamwe mu batanze ubuhamya bo muri uwo muryango baba mu mahanga mu butumwa bohereje bugasomerwa abitabiriye, bwagaragaje ko bashimira Sr Immaculée Uwamaliya umaze imyaka umunani abagezaho ijambo ry’Imana kuko rimaze kubavana mu icuraburindi rikaba ryarabagejeje ahari urumuri.
Bamushimiye kuba yarabandikiye Igitabo kigamije kubafasha nk’umuryango kuko nyuma y’inyigisho yabasangiza buri munsi bishimiye kuba bagiye kujya banasoma ako gatabo kakabafasha mu mibanire yabo nk’abashakanye.
Sr Immaculée Uwamariya agaruka ku mpamvu yamuteye kwandika ako Ggtabo yise “Urugo rwiza ni Ijuru rito”, yavuze ko yari agamije gutanga umusanzu we binyuze mu Ijambo atanga rya buri munsi. Ati ‘’icyatumye nandika aka gatabo numvaga hari ikintu nshaka kubwira abashakanye, abitegura kubaka urugo, kubera ko hari abantu basenya ingo kuko nta muntu wababwiye, nkumva nagira ikibazo hari umuntu usenye urugo kuko atumvise, ndavuga ngo reka ntange umusanzu wanjye byibuze buri munsi njye ntanga akajambo gato kugira ngo umuntu uzashaka aho yakura ijambo rimwubaka azabone aho arikura”.
Akomeza avuga hari ibintu byinshi cyane bisenya abantu bajya gushaka ndetse akavuga ko hari n’ibyo ababyeyi batajya babasha kubwira abana babo bityo bamwe baza kubimusaba ngo azabandikire agatabo.
Yagize ati: “Muri Famille Esperance twiyemeje kuba ba Nyirasenge naba Nyirarume w’abantu badafite ubibabwira, ikindi ni uko nari narabisabwe n’abantu benshi bifuza ko nakora agatabo kajya kabafasha gusobanukirwa’’.
Sr Immaculée kandi yashimiye abantu bamuteye inkunga kugira ngo abashe gusohora ako gatabo, asobanura ko agatabo yanditse kagizwe n'amagambo 365 azafasha umuryango muri uyu mwaka wa 2025, aho yizera ko mu mwaka wa 2026 hazaba harasohotse akandi. Sr Immaculee yasabye abashakanye gutera inkunga ako gatabo mu kugasoma no kugatunga.
Yashimiye kandi Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu Myr Eduard Sinayobye wanditse mu ntangiriro yako gatabo ashimangira ko “urugo rwiza ari ijuru rito”, cyane ko inyigisho zikubiyemo ari ifunguro ry'imiryango kandi yizeye ko rizabafasha.
Ashimira na Myr Servilien, Umwepiskopi wwa Diyoseze ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru Nzakamwita ubahora hafi akamufasha gufasha umuryango bigatuma nawe akomeza kubikora nta pfunwe, ashimira Abasaseridoti batandukanye bafatanya mu buzima bwa buri munsi.
Myr Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yavuze ko yishimiye kwifatanya na Famille Esperance kandi akaba ari umuryango akunda cyane kuko ufasha imiryango. Yagize ati: '' ndi hano kandi kuko mbakunda, nkaba nshyigikiye ikenurabushyo rishingiye ku muryango, Sr Immaculée ndamushimira uburyo akomeje gufasha umuryango, mukomereze aho mu rugendo mwiyemeje’’.
Yasabye abibumbiye muri “Famille Esperance” kumenya icyo bari cyo Ati: ''bavandimwe mwibumbiye muri Famille Esperance muzi icyo muri cyo, muzi ubabereye umutwe? Namwe mufite agaciro gakomeye.’’
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.