Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"U Rwanda n'u Burundi byamye ari ibihugu bicuditse", Myr Ntahondereye

Ubwo yakiraga abapadiri bashinzwe amashuri Gatolika mu Rwanda bagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Muyinga tariki 29 Kamena kugera tariki ya 1 Nyakanga 2023, Myr Ntahondereye Joachim, Umwepiskopi wa Muyinga, yagaragaje ibyishimo Kiliziya mu Burundi ikomeje guterwa no kwakira abashyitsi bo mu Rwanda nyuma y'aho umubano w'ibihugu byombi wongereye kuba mwiza.

"U Rwanda n'u Burundi byamye ari ibihugu bicuditse", Myr Ntahondereye
"U Rwanda n'u Burundi byamye ari ibihugu bicuditse", Myr Ntahondereye

Ni urugendo rwari ruyobowe na Padiri Lambert Dusingizimana, Umunyamabanga w'Abepiskopi ushinzwe amashuri Gatolika ari kumwe n'abapadiri bashinzwe amashuri Gatolika mu madiyosezi rukaba rwari rugamije kurebera hamwe imbuto z'umwaka w'uburezi no gusangira ubunararibonye mu Burezi na Kiliziya y'i Burundi by'umwihariko Diyosezi ya Muyinga.

Myr Ntahondereye ubwo yakiraga aba bapadiri yabashimiye ko bahisemo gusura Diyosezi ya Muyinga aboneraho gushimira Kiliziya yo mu Rwanda uko yitabiriye ku bwinshi Forumu y'ingo yabereye i Bujumbura tariki 22-25 Kamena 2023.

Ati"Twarishimye cyane. Turabashimira ko mwaturungikiye abavandimwe benshi. Nta diyosezi itari ihagarariwe."

Myr Ntahondereye yashimye ubucuti Kiliziya zombi zikomeje kugirana bikagaragarira ku bashyitsi baturutse mu Rwanda bakomeje gusura u Burundi n'abava i Burundi basura u Rwanda. Avuga ko ubu bucuti ari ubwa kera kandi bufite byinshi bushingiyeho.

Yagize ati"Narishimye cane ncyumva ko muzotugendera, mugashima ko mwaramutsa amashuri yo muri Diyosezi yacu, numva birampimbaye gose. Kubona nshoboye kubaramutsa biranshimishije. Ndabifuriza amahoro. Bidukomereze ubucuti dufitanye. U Rwanda n'U Burundi vyamye ari ibihugu bicuditse ndetse bivukana."

Musenyeri Ntahondereye avuga ko ubucuti bw'abanyarwanda n'abarundi butangaza benshi cyane cyane ababona uko buri wese avuga ururimi rwe undi akamwumva, ibintu bitaba henshi muri Afurika no ku isi. Agasaba ko bwakomeza kwaguka kuko bufite aho buhera haba ku bisanzwe bihuza ibi bihugu ndetse n'ubukristu by'umwihariko.

Ati"Aba basaserdoti ntitwungiwe ubumwe n'uko tuvuga ururimo rujya gusa, canke n'uko turi ababanyi canke n'uko dusangiye kahise. Twunze ubumwe muri Kristu. Tubasabire ngo bagume barondoka ibyiza by'Imana."

Ubwo yakiraga ku meza abapadiri bashinzwe amashuri, bagasangira amafunguro, ibiganiro n'impamba bari bamupfunyikiye, Myr Ntahondereye yasabye ko ubu bumwe bwagumaho.

Ati "Narabashimiye, nanabasaba yuko twasubira kubonana ngo tuganire...ubu ndashimye cyane ubwo dusangiye turakomeje ubumwe n'ubusabane, turakomeje ubucuti. Nifuza ko byabandanya uko Ubucuti dufitanye bugakomera. Ni byo bishimisha Imana ikabona ko Umwana wabo atapfiriye ubusa ku musaraba ahubwo yagize icyo amara kuko yatumye abantu biyumvanamo bakaba umwe."

Padiri Leonidas Ngomanziza wavuze mu izina ry'abapadiri bashinzwe amashuri Gatolika mu madiyosezi atandukanye yo mu Rwanda, yashimye uko bakiriwe mu minsi 3 bamaze i Burundi asaba ko uyu mubano wakomeza ndetse ugatezwa imbere.

Yagize ati"Tukigera ku mupaka batwakiriye neza. Ukabona badufitiye urugwiro. Bafite akanyamuneza. Turashimira uko umwepiskopi yaduhaye umwanya we. Birashimangira umubano mwiza hagati ya Kiliziya zombi. Mbashimiye mbikuye ku mutima uburyo padiri Etienne yatubaye hafi, uburyo yatwakiriye n'abandi bose twagiye duhura ni ibigaragaza ko diyosezi ya Muyinga yakira abashyitsi. Turabasaba ko twagirana jumela hagati ya Seminari ya Mutagatifu Piyo wa X ya Muyinga na Seminari ya Mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo ikazaba urwibutso ko twabasuye mukatwakira neza."

Myr Ntahondereye yakiriye neza iki kifuzo anifuza ko cyajya mu bikorwa vuba ndetse avuga ko Seminari ya Muyinga yifuza kuba yategura urugendo vuba igasura Seminari ya Nyundo mu rwego rwo kubakomeza nyuma y'ibiza biheruka kwibasira iyi Seminari.

Urugendo rw'abapadiri bashinzwe uburezi Gatolika mu nama y'Abepiskopi no mu madiyosezi rwatangiye kuwa 29 Kamena 2023 kugera kuwa 1 Nyakanga 2023.

Muri uru rugendo nyuma yo kwakirwa n'umwepiskopi wa Muyinga muri Auberge Monseigneur Nterere, bitabiriye Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Katedarali ya Muyinga kiyoborwa n'umwepiskopi wa Muyinga kinitabirwa n'abakristu benshi. Abapadiri kandi basuye umupaka wa Kobero uhuza u Burundi na Tanzaniya. Nyuma basura Lycee de Rugali muri Paruwasi ya Rugali na Seminari nto ya Mutagatifu Piyo wa X ya Muyinga. Nyuma bakiriwe n'umwepiskopi ku meza bakomereza mu Kirundo ari naho bakubutse bagaruka mu Rwanda

Myr Ntahondereye Joachim, Umwepiskopi wa Muyinga yishimiye gusabana n'abapadiri bo mu Rwanda
Myr Ntahondereye Joachim, Umwepiskopi wa Muyinga yishimiye gusabana n'abapadiri bo mu Rwanda
Seminari Nto ya Mutagatifu Piyo wa X ya Muyinga yarasuwe bifuza ko yanagirana umubano na Seminari nto ya Mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo
Seminari Nto ya Mutagatifu Piyo wa X ya Muyinga yarasuwe bifuza ko yanagirana umubano na Seminari nto ya Mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo
Abapadiri bashinzwe amashuri basuye Lycee de Rugali
Abapadiri bashinzwe amashuri basuye Lycee de Rugali
Abapadiri bishimiye uko bakiriwe ku mupaka w'u Burundi n'inzego zishinzwe Abinjira n'Abasohoka
Abapadiri bishimiye uko bakiriwe ku mupaka w'u Burundi n'inzego zishinzwe Abinjira n'Abasohoka
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose